IGIHE

Nigeria: Umuyobozi Mukuru wa Polisi yirukanywe hashize umunsi umwe imfungwa zitorotse

0 6-04-2021 - saa 22:06, Bukuru JC

Mohammed Adamu wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Nigeria yirukanywe mu mirimo ye nyuma y’iminsi ubugizi bwa nabi bukozwe n’imitwe yitwaje intwaro bwiyongereye.

Usman Alkali Baba wari umwungirije niwe wagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Polisi.

BBC yatangaje ko Adamu yirukanywe ubwo yari mu mujyi wa Owerri urimo icyicaro cya Polisi giherutse kugabwaho igitero, n’abagororwa bagatoroka Perezida Muhammadu Buhari akavuga ko ari ibikorwa by’iterabwoba.

Iki gihugu kandi kimaze iminsi cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ishimuta abantu, ikabarekura hatanzwe ingwate.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abagororwa n’imfungwa 1800 batorotse gereza mu mujyi wa Owerri nyuma y’igitero gereza yagabweho n’abitwaje intwaro n’icyicaro cya Polisi.

Imfungwa n’abagororwa bafunzwe ntabwo ntibaraboneka.

Mohammed Adamu yirukanywe ku buyobozi bwa Polisi ya Nigeria nyuma y'iminsi hari ubugizi bwa nabi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza