IGIHE

Nigeria igiye gucyura abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo

5 10-09-2019 - saa 08:35, Ferdinand Maniraguha

Nigeria guhera kuri uyu wa Gatatu iratangira gucyura abaturage bayo basaga 400 baba muri Afurika y’Epfo, nyuma y’imvururu zibasiye abanyamahanga zimaze iminsi muri icyo gihugu.

Ambasade ya Nigeria muri icyo gihugu yatangaje ko abaturage bayo bayigaragarije ko bashaka gutaha kandi bafite ibyangombwa byose bibemerera gusubira mu gihugu cyabo.

Bimwe mu bice bya Afurika y’Epfo birimo imijyi minini nka Durban, Johannesburg na Pretoria bimaze iminsi abenegihugu birara mu banyamahanga bakabagirira nabi.

Byakurikiwe no kwihimura kw’abaturage bo muri Nigeria ku bikorwa bimwe na bimwe by’abanyafurika y’Epfo batuye muri Nigeria kugeza ubwo n’ikigo cy’itumanaho MTN gifunze imiryango. Icyakora umutekano wakajijwe ku bikorwa by’abanyafurika y’Epfo muri Nigeria,

Mu cyumweru gishize, Nigeria yahamagaje Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu ngo asobanure kuri ubwo bugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo.

Ibinyujije kuri Twitter, Guverinoma ya Nigeria yavuze ko itazongera kwihanaganira ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage bayo.

Yagize iti “Ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abaturage ba Nigeria n’ubucuruzi bwabo muri Afurika y’Epfo ntabwo bwemewe. Birahagije. Nigeria igiye gufata ingamba zihamye mu guharanira umutekano w’abaturage bayo.”

Amakuru avuga ko kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Johannesburg habaye ubundi bugizi bwa nabi bwibasiye abanyamahanga, abaturage basaba ko abanyamahanga babavira mu gihugu.

Sosiyete y’indege yo muri Nigeria, Air Peace yatanze indege yo mu bwoko bwa Boeing 777 ngo ifashe mu bikorwa byo gucyura abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo, nkuko The East African yabitangaje.

Ambasaderi wa Nigeria muri Afurika y’Epfo, Kabiru Bala, yavuze ko abaturage babo badafite ibyangombwa byuzuye by’ingendo barabibashakira mu maguru mashya bakava muri icyo gihugu.

Bimwe mu bice bya Afurika y’Epfo birimo imijyi minini nka Durban, Johannesburg na Pretoria bimaze iminsi abenegihugu birara mu banyamahanga bakabagirira nabi.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
tim 2019-09-12 08:32:21

Mbega interahamwe weeee

2
Callixte 2019-09-10 09:37:27

Better to die than being nothing. If Africans can continue to be like animals, to be an African means nothing

3
... 2019-09-10 06:11:54

Nyamara biragaragarira buri wese ko ibi bikorwa bishyigikiwe na Gavumenti ya Africa Y’Epfo.
Ikintu twese twibaza, niba iyo Gavumenti ishyigikiye ko abanyamahanga bataha iwabo, akazi bakoraga, abenegihugu bazagakora?
Umuzungu azabaha ako kazi?
Tubitege amaso, kuko na bariya Bayobozi, ubuturage ntiburabavamo. Kubabwira VISION àlong terme ni nko kugosorera mu rucaca.
Puuu.
Shame on you.

4
... 2019-09-10 06:11:54

Nyamara biragaragarira buri wese ko ibi bikorwa bishyigikiwe na Gavumenti ya Africa Y’Epfo.
Ikintu twese twibaza, niba iyo Gavumenti ishyigikiye ko abanyamahanga bataha iwabo, akazi bakoraga, abenegihugu bazagakora?
Umuzungu azabaha ako kazi?
Tubitege amaso, kuko na bariya Bayobozi, ubuturage ntiburabavamo. Kubabwira VISION àlong terme ni nko kugosorera mu rucaca.
Puuu.
Shame on you.

5
Keza Diane 2019-09-10 02:53:51

Ariko abanyafurika turapfa (abirabura) iki mubyukuri?? abera baba badusetse bibaza ibyo turimo. buriya ziriya mvururu hagise umwera uzigwamo, amarika n’uburayi byahaguruka.

Kwamamaza