IGIHE

Kiliziya, u Bufaransa n’u Bubiligi bari kuvogera ubusugire bwa Congo-Dr Buchanan

20 10-01-2019 - saa 18:48, Ferdinand Maniraguha

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan, yavuze ko ibiri gukorwa n’u Bufaransa, u Bubiligi na Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu.

Buchanan asanga imyitwarire y’ibyo bihugu ishobora gukongeza imvururu mu baturage.

Komisiyo y’Amatora muri RDC yatangaje ko mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa, Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida ku majwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 % naho Emmanuel Ramazani Shadary agira amajwi 23.84 %.

Inama y’abepisikopi Gatolika yavuze ko ibyatangajwe bihabanye n’ibyo indorerezi zayo zabonye.

Ibyo byatumye ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi nabyo bitangaza ko bishidikanya ku byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ndetse byemeje ko icyo kibazo bizakigeza mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Buchanan yabwiye IGIHE ko uburyo Kiliziya Gatolika iri kwitwara ari ukwivanga mu bitayireba.

Ati “Inama y’abepisikopi ihurira he n’amatora ko ariho ikibazo kiri guturuka? Ibyo bivuze kwivanga. Niba Komisiyo y’Amatora yarashyizweho n’Itegeko Nshinga, Inama y’abepisikopi ikora iki? Bariya bihayimana bashobora kuza gutera ibibazo bikavamo imvururu bitari ngombwa.”

Yakomeje avuga ko ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi nabyo bidakwiye gusuzugura urwego rwemewe n’amategeko ngo bashyigikire ibyatangajwe.

Yashimangiye ari ukuvogera ubusugire bwa Congo kandi bishobora no kuza guteza imvururu mu baturage.

Ati “Kuba abantu bashobora gutangaza ibyavuye mu matora na Komisiyo y’Amatora itarabikora, ni ukuvogera ubusugire bwa Congo. Igihugu kigira uburyo kiyoborwa n’uburyo gitangaza ibyacyo. Niba Abafaransa bafite ikoranabuhanga rihambaye ryo kubara, Congo ni igihugu kinini gituwe n’abantu benshi, kuba bari kubara mu buryo busanzwe ni uburenganzira bwabo.”

Imyigaragambyo mu duce tumwe na tumwe yamaze gutangira. Mu ntara ya Kwilu mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo, abantu babiri bishwe n’amasasu kuri uyu wa Kane, ahandi ibikorwa remezo bitwikwa n’abashyigikiye Fayulu.

Buchanan yavuze ko icyo Leta ya Congo ikwiriye gukora ari ugukaza umutekano wayo, igashishikariza abaturage guca bugufi no kwihangana bagategereza amajwi ya burundu, inabagaragariza ikibazo gihari.

Yavuze ko kandi Leta igomba kwiyegereza abatavuga rumwe nayo kugira ngo bafatanye kugarura umwuka mwiza mu gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uyoboye Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basohoye amatangazo asaba amahanga n’abaturage ba Congo guha agaciro ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, uwo bidashimishije agakoresha inzira z’amahoro.

Dr Buchanan yavuze ko ibiri gukorwa n'u Bufaransa, u Bubiligi na Kiliziya ari ukuvogera ubusugire bwa Congo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Alpha 2019-01-12 02:11:18

ubundi se ninde wari gutorwa bakabyemera bose ?

2
TZN 2019-01-11 14:51:35

Impamvu Abazungu bivanga muri politique y’Africa niho bakura ibicuruzwa , harimo amabuye y’agaciro, ikindi ibi bihugu by’Africa ahenshi biba amatora, bazabanze bajye bubaha ijwi ry’umuturage , hari abashanyura impapuro zatoreweho bakazisimbuza izindi, ni ikibazo gikomeye , ariko kuki umuntu yumva ko ari hejuru y’abandi , twubahane uvuye k’ubutegetsi , aveho neza , kuko ntawavukiye gutegeka.

3
Buchanan 2019-01-11 12:06:39

Reka nsabe abantu bumva kuvuga ko kiriziya gatorika muri congo idafite uburenganzira bwo kugira ijambo mu matora ya Congo babyumvise nabi. Ifite kugira icyo ivuga rwose mu bintu bibera muri Congo ariko ibyo bamwe mu bagize Ariya mahuriro bita ko CENI yakoze ni bategereze ifirimbi ya nyuma bumve ko byose bishoboka kuba Kabila yavaho hakajyaho undi uwo ariwe wese icyangombwa twifuza muri Congo ni umutuzo mu bavandimw bacu bacu ba Congo. Ikindi nkumva kiriziya itagomba na rimwe kwivanga na rimwe nongere mu matora ya congo niba itari muri societe civile zabiherewe uburenganzira bwo gukurikirana amatora naho politiki zishaje za mbere ya Congo turi muri 2018. Ndumva igihe kigeze ko kiriziya ahubwo irwana ku nshingano ko amatora akorwa mumucyo demokarasi igasagamba muri Congo. Bitihise kiriziya iraza gutera ibibazo bikomeye
Mu banyecongo.

4
Ismael 2019-01-11 11:57:02

Reka abumva neza icyo usesengura
Ashingiraho inshingano za kliziya gatorika si ukwivanga muri politiki rusange. Mubyumve neza ko kiliziya yatanga umusanzu wayo rwose ibyo sikibazo nkuko bamwe musa nkabagendera kumaranga mutima kubera wenda imyumvire mike nkeka yanyu, icyashatswe
Kuvugwa aha ni bamwe mubanyamadini cyane cyane muri kiriziya gatorika muri Congo bumva ko gukangurira abantu kwigaragambya
Aribyo biha abanyekongo cg bibageza kubumwe. Mwese rero mwumva ko bireba kiriziya reka twemeranye ikintu kimwe nuko kiriziya iza muri ibyo
Byose ahubwo irwanya uwazana amacakubiri muri banyecongo. Naho amarangamutima yanyu
Muyashyire hasi

5
nziza 2019-01-11 04:08:06

Ariko ntangazwa nuburyo amahanga yivanga mubutegetsi bwabanyafrica kandi byose bitetwa nabanyafrica ubwacu iyo dushaka ubutegetsi turabiyambaza bakabutegezaho bivuzeko abanya afica bakunda gutegeka kurusha kugunda igihuhu nabagotuye noguharanira inyungu zabaturage fayuru nifatanye na tshisekedi ayoboke bubake igihu hishingiye kubanye congomani bidashingiye kubyo ubu fransa bushaka nu bubiligi

6
Comeon 2019-01-11 01:15:10

Ariko ntamuhanga ukibaho koko! Uyu se ni dr nyabaki? Nonese abihayimana barebere intama zabo zirenganywa? Amahanga se areke kuvuga ibitaragenze neza? Ubwose uyu uwamugira umuyobozi ntiyamera nkabo bose. Ikiruta byose nugutangaza ibyukuri naho igihe cyose abaturage badahabwa agaciro kubyo bihitiyemo ntakabuza abanyaburayi bazabizamo. Nta njiji mbi koko nk’umuntu wize.

7
Aristide Sage 2019-01-11 01:14:25

Ku Bufaransa n’Ububiligi novyumva muga kuri Kiliziya Katorika ntabwo ijambo ’’ubusugire ryokoreshwa’’ kuko ni aba nye congo (ni Kiliziya yo muri RDC kandi igizwe n’abanyekongo nyene….nta munyamahanga arimwo) baba bariko bavuga uko babona ivyavuye mu matora. Kandi kutemera ivyavuye mu matora ni ibisanzwe (bibaho hose kw’isi). KIliziya ni imwe mu migwi igize abanyekongo.Kugira ico ishikiriza rero nca caha kirimwo KIRETSE MU GIHE YOJA KUBUZAKO INTWARO IKORA....canke igateza imidurumbanyo.

8
Mutagatifu 2019-01-10 23:58:48

Okey, isesengura ryawe rifite ishingiro kuri wowe kdi ni ukuri ariko gushobora kuba ari ukuri kw’impamo atari ukuri kw’Imana.

9
BYAKWELI Kami 2019-01-10 23:12:29

Hahahahahahahh! Quel vrais sens de la politique? Ngo ntabwo kiriziya iri kwivanga muli politique ya Rdc Ngo iravuga uko ibyunva? Buriya niharamuka habaye imyivumbagatanyo iturutse kuri ibyo abarakare bamwe bakaza kuli abo ba senyeri bakabasogota amajosi nibwo abasigaye bazunva ko la politique n’a pas de sens réel. Naho ibya aba Fransa n’ababiligi bo baracyari muli ya formule yabo ngo avant l’indépendance = après l’indépendance.

10
Kamoso 2019-01-10 22:38:48

These french comies and flamands and wallons have no business in RDC elections. Kiliziya Gatolikaishinzwe iyogezabutumwa ntabwo ishinzwe ibijyanye n’amatoro. Abo basenyeli bashaka.gusenya iguhugu babafate bafunge, niba ngombwa iyo kiliziya ibe dissolved ihagarikwe gukorera muri RDC.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza