IGIHE

Kidiaba wamamaye mu ikipe y’igihugu ya RDC yatorewe kuba umudepite

3 10-01-2019 - saa 21:23, Muvunyi Arsène

Robert Kidiaba Muteba wamamaye ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Léopards), yatorewe kuba umudepite uhagarariye Lubumbashi.

Robert Kidiaba yazamukiye ku itike y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya riharanira Demokarasi n’amajyambere ryashinzwe n’umuherwe Moïse Katumbi.

Bikimara kumenyakana ko yatorewe kuba umudepite uhagarariye Umujyi wa Lubumbashi, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo batewe n’intsinzi ya Kidiaba waryoheje ruhago ya RDC.

Uyu mugabo w’imyaka 42 ntazava mu mitima y’abakunzi ba ruhago bamurebye, bitewe n’uburyo yishimiraga igitego agendesha ikibuno.

Kugeza ubu yari umutoza wungirije mu ikipe ya TP Mazembe, yanakinnyemo igihe kinini.

Yinjiye bisesuye muri politiki mu 2015, ubwo yari ahagaritse gukina. Mu 2002 nibwo uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu yatangiye gukinira ikipe y’igihugu cye. Kuva icyo gihe yakinnye imikino mpuzamahanga 40.

Mu ikipe ya TP Mazembe yakinnye imikino mpuzamahanga 73. Robert Kidiaba ni umwe mu bahoze ari bakinnyi bake binjiye muri politiki nyuma ya George Weah wabaye Perezida wa Liberia.

Kidiaba wamenyekanye cyane mu kugendesha ikibuno yishimira igitego, yatorewe kuba Umudepite
Kidiaba amenyerewe cyane muri ruhago, ubu yinjiye muri politiki nk'Umudepite
Yagendeye ku itike y'ishyaka ryashinzwe na Katumbi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
TWISHIME BAGIRI JOSEPH 2019-01-17 21:33:46

Ibi biradushimishije ngatwe bakongomani,MUTEBA niyinjire muri politike aliko ndazibagigwe kuvugira amakipe;ahubwo azayateze imbere,icizere yagiriwe akibyaze umusaruro;murakoze.

2
John 2019-01-11 14:21:48

Ibi bintu birashimishije, aba bahungu bacu bakina ino iwacu bahembwa bakayamarira mu tubyiniriro ntibajye no mu ishuri nibibabere isomo!
Uyu munyezam wa RDC ntawe utaramukundaga kubera uburyo bwihariye yakoreshaga yishimira igitego.
Mwifurije Umugisha w’Imana mu kazi gashya yinjiyemo.

3
dunia 2019-01-10 18:48:31

Mbega byiza!ibi nibyo bita gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi izi ni ingaruka zo gukandagira ku ntebe y’ishuli kuko ndahamya ko Iyo atiga aaba yarazimye!

Kwamamaza