Kenya: NASA iribaza uburyo Odinga azarahizwa ukubiri na visi perezida we

2 9-12-2017 - saa 17:57, Mukaneza M.Ange

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta muri Kenya,NASA riri kwibaza uburyo rizarahiza Raila Odinga ryemeza ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, mu gihe Kalonzo Musyoka ugomba kuba Visi Perezida we ari mu Budage.

NASA iteganya kurahiza Odinga tariki ya 12 Ukuboza 2017, igikorwa kizahurirana n’ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Kenya (Jamhuri Day).

Ni mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta yarahiye kuyobora iki gihugu ku itariki ya 28 Ugushyingo 2017, mu muhango utarigeze witabirwa n’abatavuga rumwe na we.

The Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko itsinda ritegura umuhango w’irahira rya Odinga rivuga ko riri kwibaza uburyo azarahira Musyoka adahari, aho basanga ibishoboka ari ukohereza umucamanza mu Budage akamurahiza cyangwa gutegereza igihe azagarukira.

Umuyobozi w’Ishyaka ODM, Oduor Ong’wen uri mu bagize iri tsinda yagize ati” Aya niyo mahitamo dukomeje kuganiraho, ariko bitarenze ku wa Mbere tuzaba twamaze kumenya uko tuzabigenza.”

Musyoka washinze ishyaka Wiper ribarizwa muri NASA yagiye mu Budage gusura umugore we bivugwa ko arwaye.

Bamwe mu bayobozi ba NASA mu kiganiro n'abanyamakuru

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Piter 2017-12-10 07:58:43

Ubuse Uhuru azabareka odinga arahire badi? Ariko abantu bataye umutwe koko?

2
G 2017-12-10 00:50:50

Harya ibi nabyo ni deamocratie, cyangwa ni akaduruvayo. Ubwo se ko bitabaje inkiko, zigakora akazi kazo, ikindi bashaka ni iki niba atari uguteza imvururu no kwangisha abayoboke babo ibyemejwe n’ubutabera. Birababaje.

Kwamamaza