Kenya igiye gutangira kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli

2 4-06-2018 - saa 09:24, Mukaneza M.Ange

Kenya igiye gutangira gushyira mu bikorwa umugambi wayo wo kwinjira mu mubare w’ibihugu byohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli, nyuma y’uko kuri iki Cyumweru utugunguru twa mbere twajyanywe ku cyambu kiri mu Mujyi wa Mombasa.

Mu 2012 nibwo Ikigo cy’Abongereza cyitwa Tullow cyavumbuye mu gace ka Turkana peteroli ishobora kuzura utugunguru tugera kuri muri miliyoni 750.

Ku Cyumweru nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yatangije ku mugaragaro iki gikorwa cyo gukura iyi peteroli aho icukurwa mu gace ka Lokichar muri Turkana, yoherezwa ku cyambu cya Mombasa.

Biteganyijwe ko buri munsi imodoka nini 100 zizajya zitwara utugunguru tugera ku 2000. Iyi peteroli izabikwa ahabugenewe kugeza twuzuye ibihumbi 400, ari nabwo izatangira koherezwa hanze.

Mu gutangiza uyu mushinga wo kohereza ibikomoka kuri peteroli hanze (Early Oil Export Scheme, EOPS), Perezida Kenyatta yavuze ko ari umunsi ukomeye kuri Kenya, kuko ugaragaza intangiriro y’igikorwa kizagira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Ati “Iyi ntangiriro yo kohereza peteroli hanze izunganira indi mishinga minini igamije guteza imbere igihugu. Izatuma habaho ihangwa ry’imirimo ndetse n’amahirwe y’ishoramari mu byiciro birimo kwakira abantu ndetse n’umutekano.”

Yanavuze ko kandi isengesho rye ari uko ibikomoka kuri peteroli na gaz byavumbuwe muri Kenya bibonwa nk’umugisha bazacunga neza uko bikwiye, mu nyungu z’abari kubyiruka.

Africa News yatangaje ko uyu mushinga wo kohereza peteroli hanze watindijweho igihe kigera ku mwaka, kubera ubwumvikane buke hagati ya guverinoma n’ubuyobozi bwa Turkana ku birebana no kugabana inyungu, mu kwezi nibwo babashije gushyiraho amasezerano agenga uko bizakorwa.

Aya masezerano avuga ko 75% by’inyungu azajya ahabwa guverinoma, 20% akegurirwa Turkana mu gihe 5% azagenerwa abatuye mu gace ka Lokichar iyi peteroli icukurwamo.

Leta ya Kenya kandi irateganya kubaka umuyoboro ufite agaciro ka miliyari 1.1 y’amadolari, hagati ya Lokichar n’icyambu cya Lamu bitarenze umwaka wa 2022 ari nabwo umushinga wose uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa neza.

Kenya igiye gutangira kohereza ibikomoka kuri peteroli hanze, mu gihe ibiciro byabyo bikomeje kuzamuka aho mu ntangirio za Gicurasi akangunguru kamwe kageze ku madolari asaga 70. Ibintu byari bibayeho bwa mbere kuva mu Ugushyingo 2014

Mu mpamvu z’iri zamuka harimo kuba peteroli ikomeje gukenerwa cyane ku Isi, mu gihe nyamara Umuryango w’ibihugu bicukura peteroli, OPEC n’u Burusiya byemeranyije kugabanya iyacukurwaga kugera k’utugunguru dusaga ibihumbi 500 ku munsi kugeza mu mpera za 2018.

Biteganyijwe ko imodoka zizajya zitwara utugunguru 2000 ku munsi kugeza twuzuye ibihumbi 400 kugira ngo itangire koherezwa hanze
Kenyatta yashimangiye ko peteroli izaba kimwe mu byinjiza amafaranga menshi mu bukungu bw'igihugu
Perezida Uhuru Kenyatta atangiza umushinga wo kohereza peteroli mu mahanga

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
x 2018-06-07 04:41:31

kenya ifite ubutunzi buhagije ikaba ivumbuwemo peterori ubu igiye gufata umwanya wa mbere m’ubukire mubihugu bigize afurika yose.

2
NIYONKURU Nestor 2018-06-05 01:28:17

Ahonumv arisaw imana ibaje imbere muvyo mukora vyose

Kwamamaza