Jammeh wayoboraga Gambia yasabiwe gukurikiranwaho kwica abimukira bajya i Burayi

0 16-05-2018 - saa 11:27, Cyprien Niyomwungeri

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu muri Ghana n’imiryango Mpuzamahanga, yasabye ko hatangizwa iperereza ku wahoze ayobora Gambia, Yahya Jammeh, ndetse agashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha akekwaho byo kwica abimukira barenga 50 berekezaga i Burayi.

Ku wa 23 Nyakanga 2005, nibwo Umutwe witwara gisirikare ‘Junglers’, wagenzurwaga na Jammeh, wishe abimukira 56 barimo 44 bari baturutse muri Ghana, Nigeria n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Mu biganiro Human Rights Watch na TRIAL International, yagiranye n’abahoze ari abayobozi muri Gambia bagera kuri 30, barimo abasirikare bakuru bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bahishuye ko abo bimukira berekezaga muri Espagne, baje kwicwa ku itegeko rya Jammeh, bakekwaho kuba abacancuro bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Aba batangabuhamya bavuga ko umutwe wa ‘Junglers’, wahawe itegeko na Jammeh ryo kwica abo bimukira.

Icyo gihe ngo ibyegera bya Jammeh byagerageje gusibanganya ibimenyetso byose hirindwa amaperereza mpuzamahanga yazamenya ukuri.

Martin Kyere, Umunya-Ghana warokotse ubwo bwicanyi, imiryango y’ababuriwe irengero, iy’abapfuye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Ghana, kuri uyu wa Gatatu, yasabye Guverinoma y’iki gihugu gukora iperereza hanyuma Jammeh akoherezwa kuburanira muri Ghana.

Ghana, Umuryango Ecowas ndetse na Loni bakoze iperereza kuri iki kibazo ariko nta wigeze atabwa muri yombi. Icyo gihe bavuze ko Guverinoma itigeze igira uruhare ruziguye cyangwa urutaziguye muri ubu bwicanyi cyangwa kunyereza abantu, ahubwo bamwe mu nzego z’umutekano muri Gambia, babikoze ku giti cyabo bityo bakwiye kubibazwa.

Icyakora ibimenyetso byerekana ko abishe abo bimukira atari abantu ku giti cyabo ahubwo ari umutwe wa Junglers wakoreraga ku mabwiriza ya Jammeh.

Mu myaka 22 y’ubutegetsi bwa Jammeh, bwaranzwe n’ibikorwa bibi birimo; ubwicanyi butagira gikurikirana, gutwara abantu bakaburirwa irengero no gufunga. Yahungiye muri Equatorial Guinea, nyuma yo gutsindwa mu matora muri Mutarama 2017 na Adama Barrow.

Mu Ukwakira 2017 imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Gambia n’iyindi mpuzamahanga, yakoze ubukangurambaga bwo gusaba ubushinjacyaha kujyana mu butabera Jammeh, n’abandi bari muri Guverinoma ye bakoze ibyaha.

Perezida Barrow yavuze ko ashaka ko Jammeh yakoherezwa muri Gambia, nibisabwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubwiyunge no gusana, izatangira akazi mu mezi make ari imbere, ikazaba ifite manda y’imyaka ibiri.

Barrow kandi akunze gushyigikira ko Jammeh asubira muri Gambia akiregura ku byaha ashinjwa. Gusa Perezida Teodoro Obiang, umucumbikiye yavuze bagomba kumurinda no kumuha icyubahiro akwiye nk’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, kuko bizatuma n’abandi bayobozi badatinya kurekura ubutegetsi kubera impungenge zo kujyanwa mu butabera.

Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia arakekwaho kwica abimukira barenga 50
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza