IGIHE

Itangazamakuru rikorera mu nyungu za Museveni ryatangije icengezamatwara ku mibereho y’Abanyarwanda

10 14-04-2019 - saa 13:28, IGIHE

Nyuma y’igihe itangazamakuru ryegamiye kuri leta muri Uganda ritangaza inkuru zishimagiza abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubu ryatangije icengezamatwara rishya rigamije guharabika Abanyarwanda ko babayeho mu buzima bugoye.

Muri Werurwe 2019, ibinyamakuru bikomeye muri Uganda birimo New Vision, NTV na The East African byasabwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI n’Umutwe wa RNC gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Leta ya Uganda yabyifashishije mu kugaragaza ko Rujugiro ari umuntu w’ingirakamaro mu gihe u Rwanda rudahwema kugaragaza ko uyu mushoramari atera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Guverinoma ya Uganda yashyize imbaraga nyinshi mu kunyuza icengezamatwara ryayo mu itangazamakuru, igamije kugoreka ukuri kw’icyahungabanyije umubano wayo n’u Rwanda.

Virunga Post dukesha inkuru yanditse ko Daily Monitor, na yo iri mu binyamakuru bitiza umurindi icengezamatwara rya Museveni, yatangiye kwibanda ku nkuru zivuga ku Rwanda.

Urugero rwa bugufi ni inkuru yo ku wa 10 Mata 2019, yasohotse muri Daily Monitor ivuga ko “Abanyarwanda barindwi barashaka ubuhungiro muri Uganda.’’

Inkuru ya Virunga Post ivuga ko ibyanditswe bigamije kugaragaza ko ‘u Rwanda ruri kuba ahantu hagoye ho kuba’ nyuma y’ifungwa ry’imipaka ya Uganda.

Umwanditsi agaragaza ko urwego rw’ikinyamakuru nka Daily Monitor kidakwiye gutangaza inkuru nk’iyo, idafitiwe gihamya.

Abanyarwanda barindwi bashinjwa gushaka ubuhungiro muri Uganda barimo Uwayisenga Sudi, umugore we Mukeshimana Eugenia n’abana babo batatu, Enock Kwizera na Nkurikiyimana Sumayili.

Muri iyo nkuru, Daily Monitor yavugishije Umuyobozi w’Ishami rya Croix Rouge i Kabale, Ayebazibwe Christine, wayibwiye ko Abanyarwanda bageze ku biro byayo ku wa 3 Mata 2019, bavuga ko “bahunze imibereho ikomeye mu Rwanda.’’

Ayebazibwe ngo yongeyeho ko yavuganye n’abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ‘batanze uburyo bwo gutwara abashakaga ubuhungiro berekeza mu Nkambi ya Nakivale’.

Abashinzwe kugenzura inyandiko z’abinjira n’abasohoka mu gihugu, bagaragaza ko abo Banyarwanda babaga muri Uganda.

Inyandiko zo ku mupaka w’u Rwanda zigaragaza ko Sudi Uwayisenga yagiye muri Uganda byemewe n’amategeko ku wa 12 Mutarama 2018; umugore we Mukeshimana n’abana babo bahamusanga ku wa 25 Nyakanga 2018. Nkurikiyimana we yagiye muri Uganda ku wa 28 Ukuboza 2018.

Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko Daily Monitor mu kwandika inkuru yayo yabonye ayo makuru ndetse n’ibyangombwa byabo bigaragaza ko binjiye mu gihugu bizwi.

Bavuga ko ibyatangajwe binyuranyije n’ibivugwa mu nkuru ko binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.

Monitor inakomeza gukwirakwiza ibihuha ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo mu gihe umupaka wa Gatuna ufunzwe by’igihe gito ku makamyo manini naho uwa Kagitumba, Mirama Hills yo ifunguye.

Yakomeje avuga ko iyo nkuru yari ifite intego yo kugaragaza ko ifungwa ry’imipaka ngo ryahombeje u Rwanda n’Abanyarwanda kurusha abandi bose.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragariza Uganda ibihamya bifatika ku iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda batemberera muri iki gihugu bigizwemo uruhare na CMI.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yandikiye abayobozi b’iki gihugu inshuro nyinshi, yamagana ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda benshi batawe muri yombi, bafungirwa ahantu hatazwi ariko nta n’umwe wigeze agezwa mu butabera ngo akurikiranwe.

Abasesenguzi bongeraho ko ubundi buryo Uganda iri gukoresha mu kuzambya umubano wayo n’u Rwanda ari ugutera ingabo mu bitugu imitwe ya RNC na FDLR, igizwe n’abatifuriza ineza igihugu cyabibarutse.

Benshi muri bo bavuga ko Uganda ikomeje gukoresha icengezamatwara rigamije guhisha ukuri.

Umwe yavuze ko “Mwitege ko bazahimba inkuru nyinshi zivuga ku mubabaro Abanyarwanda bafite.’’

Uganda bivugwa ko yakiriye impunzi z’Abanyarwanda, irakemangwa na raporo mpuzamahanga ku buryo ikemura ibibazo byazo.

Raporo ya UNHCR yatangajwe ku wa 30 Ugushyingo 2018 igaragaza ko Guverinoma ya Uganda ibinyujije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yakoresheje uburyo bwa magendu muri gahunda z’impunzi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatanze imibare y’impunzi zitari mu nkambi ishaka guhabwa amafaranga y’inyongera ava muri Loni.

Umwanditsi w’inkuru ya Virunga Post yavuze ko ibitangarizwa muri Uganda bigamije gutanga imibare mihimbano y’impunzi z’Abanyarwanda, no guharabika u Rwanda ko abarutuye bari guhunga.

Inkuru ye ivuga ko Abanyarwanda barindwi batanzweho urugero bategetswe kuvuga nabi u Rwanda bashimangira ko ‘nta byo kurya bihagije rufite’ cyangwa bagafungwa n’abashinzwe umutekano muri Uganda nkuko babigize akamenyero.

Nyuma yo gutegekwa kuvuga ko ari impunzi, bajyanywe i Nakivale, hagamijwe kongera umubare shusho w’impunzi ziri mu nkambi za Uganda.

Abasesenguzi bashimangira ko The Monitor yo yishimiye kwandika inkuru ku Rwanda, itanabanje kugenzura ishingiro ry’ibiyikubiyemo.

Perezida Museveni akomeje gukoresha itangazamakuru mu guharabika isura y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joe 2019-04-16 01:56:07

Ariko wowe wiyita mrc urumva uburyo winyuraguramo? Ngo u Rda rujya gufunga imipaka Rwabange gushishikariza abantu kujya Chin NGO ariko imipaka ntabwo yafunzwe mubyumva mubinyamakuru ! Ntukinyuraguremo mst

2
Merci 2019-04-14 15:20:56

Uganda irimo kumvikanisha ko u Rwanda rutayifite rutanaho. Hari inshuti yanjye ibayo, Twaravuganye numva arambwiye ngo ariko mu Rwanda inzara igiye kubica, ngo ibyo kurya birahenda cyane kubera gufunga umupaka. Ndamubwira nti ESE si ibitoki twakuraga aho? None se ko dufite ibirayi n’ibijumba, imyumbati... Urumva ibitoki tutabiriye twaba iki? Ndamubwira nti uretse ko nabyo ibiciro bitazamutse, nti ikiro ni 250 nkuko bisanzwe, nahise numva atangaye. Aravuga ngo imyenda se murangura he ko mwaranguraga inaha. Ndamubwira nti u Rwanda mbere yo gufunga umupaka rwabanje gushishikariza abacuruzi kurangura china, nti ubu ibiva China umusoro uri kuri zero. Naramubajije nti ESE Uganda yo hari inganda igira? Si China yabikuraga? Naramubwiye nti nta nubwo tubizi ko umupaka ufunze tubyumva mu binyamakuru. Nti ntabwo ari imiti twakuraga uganda niba bumva ko tudashobora kubana nk abaturanyi beza, bazibane natwe tuzibana, na Israel ibayeho kandi neza nta gihugu baturanye bahahirana, ibyo rero Uganda yirirwa ibabwira iracyari muri antiquité. Jye icyo nsaba u Rwanda rukore Ku buryo ibintu bigura make, kuburyo dufata n’abarundi na ba congomans bacaga hano bajya Uganda, maze ndebe ko Uganda idaseba. Icyo nababwira nuko M7 abagande bazamwiyicira nabatera ubukene kubera gusaza ashaka kwigira mpatsibihugu.

3
Omar 2019-04-14 15:13:56

Museveni nabe yirira ibyanyuma kuko ntiyarushaga Bashir gukomera,hari abantu basaza nabi basenya ibyo bubatse kubera umujinya wuko bagiye gupfa,ari kwibagiza abaganda Ko we ubwe ari ikibazo,Ariko yakinnye ikarita mbi,ni hahandi kandi nakomeza akebo tuza kajyana kwa mugarura,

4
Sinzayigaya James 2019-04-14 13:24:56

hhhh kuva nabaho sindabona abantu batekereza nabi gutya ubuse barareba bagasanga abantu arinjiji bazajya bavuga ariko nibigera kubikorwa babure icyo bakora

5
Amanda 2019-04-14 12:29:59

Igihe murashimisha muniga ibitekerezo kubera Igihe mudashaka ko umuntu avuga nubindi inkuru muba mushyiraho iyiki? Ntaho umuntu aba yavuze nabi ako kuko musangamo akantu kadahuye nibitekerezo mushaka mukaniga. Kuvugako izi nkuru za RNC muhora mutambutsa zibaha ingufu kuko zigaragazako tubitayeho

6
Ignance 2019-04-14 10:27:05

Tête brûlure

7
Filopo 2019-04-14 09:54:57

Ariko ibi bihe byigishe ubutegetsi bw u Rwanda kutirengagiza guhinga iby abaturage barya mbere na mbere aho guhinga ibyoherezwa imahanga ngo wumve ko iby abaturage barya bizava hanze rwose nta mibare iri muri ibyo ,urabona ko aho biva bazakwishyira hejuru bagutegeke gukora ibyo bashaka bagukangisha ko bazagufungira ibiva iwabo usange ubayeho ubapfukamira kandi wifitiye ubutaka buhagije ariko ukabukoreshereza abandi aho kuba abawe, nk ikawa n icyayi ntibyagahinzwe kurusha ibijumba, ibirayi imiceri amasaka uburo n imboga n ibindi,kandi bihingwe kinyarwanda.

8
Blaise 2019-04-14 09:31:30

Arasha kwambika isurambi u Rwanda mubagande kubera abaturage umubano mwiza bari basanzwe bafitanye kugirango bazabanire aba RNC batababona nabi bakaba babagora mu migambi yabo.gusa nagerageza kutumira tuzamuhagama

9
Amanda 2019-04-14 09:19:03

Ako rero name banyamakuru nako iki kinyamaruku igihe wagirango muma muri competition nibinyamakuru byo muri Uganda ahubwo mbona arimwe muha imbaraga biriya binyamakuru cg aba RNC iyo mukomeza kuba vuga bigaragarako tubafitiye ubwoba , iryocengeza matwara uryumva nubundi abashaka kuryumva , nabivuze kenshi ubujiji(ignorance)ntibukurwaho nuko umuntu akuze cg yize not it is matter of choice so rero kuvuga muvuguruzanya, nubundi abasoma izi nkuru cg ibyo binyamakuru nabantu basobanutse , we have our choice every one know the reality so rero rwose mugabanye ibintu byo kwandika kubantu ba RNC , ngaho Umugore wa karegeya yavuze ibi, ngaho bahaye passpport kanaka was RNC ibi bitumarira iki? Ubu c ninumva bamuhaye passport nzayoboka RNC ? no way, buri munyarwanda cg umuntu iyo azi ukuri ntacyamuhungabanya but abanyamukuru namwe bisa nkaho babishyura ngo muvuguruzanye

10
che 2019-04-14 07:53:42

birabareba, gusa birinde kutuvangira mu gahunda z’iterambere u Rwanda rurimo, ibindi nababwire iki!

Kwamamaza