IGIHE

Ingabo za Uganda zatangiye kugaba ibitero ku barwanyi ba ADF muri RDC

0 30-11-2021 - saa 13:43, IGIHE

Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero ku barwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ingabo za Uganda zatangaje ko zigiye kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhangana na ADF imaze igihe ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

UPDF ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku bufatanye n’Ingabo za RDC yatangiye kugaba kuri uyu mutwe ibitero byo mu kirere no ku butaka.

Iti “Muri iki gitondo, hamwe n’ingabo za Congo twagabye ibitero byo mu kirere no ku butaka ku birindiro bya ADF.”

ADF ni Ihuriro ry’Imitwe irwanya Leta ya Uganda ryavutse ahagana mu 1990 ariko riza gushinga imizi mu buryo bufatika mu 1995, aho ryashinze ibirindiro mu misozi ya Rwenzori iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi na Uganda.

Uyu mutwe ushinjwa ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo.

Uherutse kandi kwiyemerera ko ariwo wagize uruhare mu bitero by’iterabwoba biherutse kugabwa i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, aho bivugwa ko ari imwe mu ntandaro yatumye Leta y’icyo gihugu isaba iya RDC kubaha uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwayo kugira ngo irwanye uwo mutwe, kuko ari ho ukambitse.

ADF iri ku rutonde rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rw’imitwe y’iterabwoba, aho ari Ishami ry’Umutwe kabuhariwe mu bikorwa by’Iterabwoba wa IS ukorera mu Burasirazuba bwo Hagati, wagiye wigamba gukorana na ADF mu bihe bitandukanye.

Ingabo za Uganda zatangiye kubaga ibitero ku barwanyi ba ADF muri RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza