IGIHE

Impaka ni zose ku hantu Robert Mugabe azashyingurwa

1 10-09-2019 - saa 09:14, Ferdinand Maniraguha

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ayoboye Zimbabwe na Guverinoma y’icyo gihugu ntabwo bari barumvikana ku hantu uwo mukambwe azashyingurwa.

Robert Mugabe w’imyaka 95 yapfuye mu cyumweru gishize aguye mu bitaro byo muri Singapore.

Umurambo we biteganyijwe ko ugezwa muri Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu, akazashyingurwa mu mpera z’iki cyumweru.

Icyakora ubwumvikane bwabaye buke hagati y’abo mu muryango we na Leta ku hantu agomba gushyingurwa.

Bamwe mu muryango we barifuza ko ashyingurwa mu gace yavukiyemo ka Kutama, mu ntara ya Mashonaland mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru Harare.

Guverinoma yo ishaka ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari riherereye mu Mujyi wa Harare.

BBC yatembereye mu gace Mugabe yavukiyemo. Ku cyumweru, abantu batandukanye bari baje aho yavukiye kwifatanya n’abandi kumuha icyubahiro.

Bamwe mu bakuru b’ako gace n’abatware gakondo bari bateranye ngo bafate umwanzuro w’aho Mugabe azashyingurwa, ku ivuko.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye batangiye gutumirwa mu muhango wo gusezera no guha icyubahiro Mugabe, ariko ku butumire ntabwo hariho kwitabira umuhango wo gushyingura.

Robert Gabriel Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37 guhera mu 1980 kugeza mu 2017. Yakuwe ku butegetsi n’igisirikare asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze amubereye Visi Perezida.

Robert Mugabe w’imyaka 95 yapfuye mu cyumweru gishize aguye mu bitaro byo muri Singapore
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
chantal 2019-09-13 02:57:36

BA BENZINGE NTAHOBATABA

Kwamamaza