IGIHE

Ibitaravuzwe ku bwicanyi n’iyicarubozo mu biganza by’ubutasi bw’u Burundi

5 6-12-2018 - saa 08:23, IGIHE

BBC yasohoye icyegeranyo gicukumbuye kigaragaza ubwicanyi bukorerwa mu nzu zifashishwa n’inzego z’ubutasi i Bujumbura, zikicirwamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.

Icyo cyegeranyo cyiswe ‘Kamwe Kamwe: Inside Burundi’s Killing Machine’, gishingiye ku isesengura ry’amashusho yagiye afatwa agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwicanyi bukorerwa abadashyigikiye Perezida Pierre Nkurunziza.

By’umwihariko, icyegeranyo gishingiye ku mashusho yafatiwe hanze y’inzu iri mu gace ka Kinindo mu Mujyi wa Bujumbura, yigarurirwe n’inzego zishinzwe ubutasi nyuma y’uko nyirayo witwa Kaze Prosper, ahunze mu mvururu za 2015.

Ayo mashusho yafashwe mu Ukuboza 2016, agaragaza umuferege uvana amazi muri iyo nzu uri gutembamo imivu y’amaraso aho kuba amazi.

Nyuma yo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, byatangiye kunugwanugwa ko iyo nzu ari yo inzego z’umutekano zikoreramo ubwicayi ku batavuga rumwe na Leta, nubwo zo zabihakanye.

Ubuhamya BBC yahawe n’umwe mu bafungiwe muri iyo nzu ndetse n’uwahoze ashinzwe ubutasi wahakoreye nyuma akaza guhunga, bose bemeza ko iyo nzu yicirwagamo abantu.

Umwe mu batanze ubuhamya witwa Pierre, yemeza ko yafungiwe muri iyo nzu ndetse akanahatoterezwa. Yavuze uburyo babaga bafungiwe mu cyumba kimwe, uhakanye ibyo aregwa agakorerwa iyicarubozo bikomeye cyangwa bakamwimurira ahandi ntibongere kumubona.

Yivugira ko bakubitishwaga urutsinga rw’amashanyarazi iyo babaga batanze ibisubizo bitanyuze abababaza. Avuga ko hari ubwo bagenzi be bigeze gushaka gutoroka, bagafatwa. Nyuma yumvise bataka nk’abari kwicwa cyangwa gukorerwa iyicarubozo rihambaye kandi ntiyongere kubaca iryera.

Undi wiswe Nathan mu cyegeranyo, yahoze ari intasi yari ishinzwe kurinda iyo nzu yo mu Kinindo. Yiyemereye ko hari imfungwa eshatu ziciwe mu maso ye areba mu Ukuboza 2016, ubwo ariya maraso yatembaga, gusa biragoye kwemeza ko ari ay’abo bantu batatu gusa.

Avuga ko umugabo umwe yiciwe mu mbuga y’inzu agerageza guhunga abandi bagacibwa imitwe bari imbere mu nzu.

Avugamo uwitwa Ndayikengurukiye Alexis bakunze kwita Nkoroka, ni umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rw’ubutasi, ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kuba inyuma y’ubwicanyi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Nkoroka ntabwo yica ariko amabwiriza ye agutegeka ibyo ugomba gukora [...] nibuka ko muri kasho iri muri iyi nzu habaga harimo abantu nka 20, Nkoroka ni umwe mu bashinzwe iyo nzu. Akenshi yarabahamagaraga akajya kubabaza, bagakubitwa.”

Uwiswe Martini wahoze mu rwego rw’ubutasi yavuze ko nubwo u Burundi busa n’ubutuje muri iki gihe, ngo Leta ifite urutonde rurerure rw’abantu bagomba kwicwa kuko bakekwaho kugambanira ubutegetsi buriho.

Imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu, mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko mu mujyi wa Bujumbura hari inzu z’ibanga 21 zikoreramo iyicarubozo ku batavuga rumwe na Leta.

Muri Nzeri uyu mwaka, Loni yatangaje ko ibyaha byibasinye inyokomuntu n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bigikorwa mu Burundi.

Uretse imivu y’amaraso yagaragaye aturuka muri iyo nzu, hari abandi bantu bishwe bagiye bakurwa mu migezi n’ibiyaga.

Imvururu zo mu Burundu zadutse muri Mata 2014 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda aya gatatu.

Abantu basaga 1200 barishwe naho abasaga ibihumbi 400 bahunga igihugu.

Umwe mu bahoze ari intasi yemeza ko inzu uyu muferege uturukamo yiciwemo abantu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Butaro 2018-12-09 15:55:51

Buri gihe inkuru nk’izi nta munyamakuru n’umwe wemera gushyiraho izina rye.

2
Rodrigue 2018-12-08 05:36:01

ab’ibujumbura Imana ibatabare. ese mu rwanda ko BBC leta yanze ko tuyumva mukaba mutangaza ku binyamakuru byo mu rwanda inkuru zatohojwe na BBC?

3
Domitien-NDAYIZEYE 2018-12-06 04:24:52

NMKURIKIJE IBYO NZI MURI BINO BIHUGU BYACU! IBI BYA MARASO BAVUGA KU BURUNDI. IBI NTA KURI KURIMO, IKINYOMA.

4
Nduwimana 2018-12-06 02:23:22

Ni akumiro pe birababaje lmana nitabare irengere abarundi nuburundi

5
Kamanzi 2018-12-06 01:56:14

Ubutasi kw’isi yose niko bukora, ahubwo aho ndumva byoroshye ugereranyije nahandi, ahandi ibi bikorerwa mumyobo minini iri mukuzimu cg mubigo bya gisirikare by’ibanga. BBC izabaze uko abongereza babigenza muri za iraq, siriya nahandi hose kw’isi. ntiwakora ubutasi neza udakoze iyica rubozo nibyo byatumye ibihugu bikomera mu byagisirikare no mumutekano mubona, buriya igihugu gifite ubutasi bujegajega ntuzakizere, alshababu yarara igishyize hasi mumunota umwe gusa nta na president wamaraho 2 weeks.

Kwamamaza