Aba bayobozi bari mu bahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu rugendo rwo gushakira amahoro iki gihugu. Ni itsinda ry’abahuza rigizwe na Uhuru Kenyatta, Mokgweetsi Masisi na Sahle-Work Zewde ari na bo bitabiriye ibiganiro, mu gihe Catherine Samba yagize ibibazo by’ubuzima na Oluṣẹgun Ọbasanjọ utabonetse kubera ikibazo cya Ethiopia na Eritrea.

Ibiganiro byabo n’abayobozi ba AFC/M23 bigamije cyane cyane gusuzuma aho gahunda y’amahoro igeze, ndetse n’amahirwe ahari yo gukemura ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Biteganyijwe ko banaganira ku miterere y’umutekano muri ako gace no ku bikorwa bimaze gukorwa mu rwego rwo kugarura amahoro.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willy abinyujije kuri konti ya X yahaye ikaze aba bahuza “mu gihugu cy’amahoro…Ikaze muri Goma icyeye kandi itekanye. Ikaze mu gihugu gifite icyerekezo n’intego.”

Uruzinduko rw’aba bahuza i Goma ruri mu bikorwa byo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gushakira amahoro akarere.

Uhuru Kenyatta asanzwe azi neza iki kibazo, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu nubwo byarangiye bidatanze umusaruro kubera amananiza yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Uhuru Kenyata na Sahle-Work Zewde bari mu ntumwa za AU zagiye i Goma mu biganiro na AFC/M23
Uhuru Kenyata na Sahle-Work Zewde bari mu ntumwa za AU zagiye i Goma mu biganiro na AFC/M23
Ibiganiro bigamije kureba aho intambwe yo kugarura amahoro mu karere igeze
Ibiganiro bigamije kureba aho intambwe yo kugarura amahoro mu karere igeze