Ghana: Abakobwa bari mu mihango hari umugezi babujijwe kwambuka

6 11-01-2018 - saa 20:38, IGIHE

Abayobozi mu nzego gakondo zo muri Ghana, zabujije abana b’abakobwa kujya bambuka umugezi wa Ofin igihe bari mu mihango, ibyo bavuze ko ari ugushyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe n’imana y’uwo mugezi.

Ni umwanzuro warakaje impirimbanyi z’uburenganzira bw’abana, zivuga ko ubusanzwe abakobwa bambuka uwo mugezi bajya ku ishuri ryabo ahitwa Kyekyewerein, ibyo bikaba bivuze ko abana b’abakobwa badashobora kujya kwiga igihe bari mu mihango.

Nk’uko BBC yabitangaje, irindi tegeko ngo rikomoka ku mana zabo, ryaje ritegeka ko abakobwa bose batemerewe kwambuka uwo mugezi kuwa Kabiri.

Umwe mu ba ambasaderi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu bijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango, Shamima Muslim Alhassan, yavuze ko imyanzuro nk’iyo ibangamiye uburenganzira bw’abana mu burezi.

Yagize ati “Bisa n’aho ibigirwamana bifite imbaraga. Si byo? Ndakeka ko izo mana hari ibyo tuba dukwiye kuzibaza mu gukomeza kubuza ibintu byinshi, tukazibaza uburyo zikoresha ububasha tuba twarazihaye. "

Umugezi wa Ofin ukora nk’umupaka utandukanye agace ka Ashanti na Ghana yo hagati. Umuyobozi muri ako gace, Kwamena Duncan yavuze ko bagomba gukorana n’umuyobozi wa Ashanti bagashaka igisubizo.

Si muri Ghana gusa usanga imigenzo nk’iyo, kuko hari n’ibindi bihugu bifite imiziro, nko muri Madagascar ugasanga abakobwa babuzwa kwiyuhagira bari mu mihango, mu gihe nko muri Nepal, abantu bari mu mihango batemererwa kurara hafi y’abandi bagize umuryango.

Abanyeshuri bambuka uyu mugezi iyo bagiye kwiga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ellie 2018-01-14 03:53:33

Hhhh ntibyoroshye kbs nnx bacyekako bafatwa nimihango ibyo bita waste ziva . Mubakobwa zikagwamo gusa ibyo reka tubyiteko aramateka kbs ntibisanzwe kbs ghana iratangaje

2
john 2018-01-13 08:46:14

Trump yavuze ukuri pee muri africa hari ibihugu bifite imyumvire yu mwanda

3
Yego 2018-01-12 09:13:57

@gadi uri igicucu cyane,ninde wakubwiyeko ubukoloni bujijura?ko bwazanye satani iwacu tutari tumuzi,bukazana ubujiji n umwijima urenze ,ubuse ko kera twigengaga,tugakoresha ibyo twikorera,uyu munsi ukoresha ibyande?uyu munsi hari n abambara imisatsi y abandi,ubujiji buteye ishozi.

4
gadi 2018-01-11 23:39:25

Arega muri africa hari ibice bimwe nabimwe bikwiye kongera biga koronezwa kugirango babanze bajijuke

5
Nkunzurwanda 2018-01-11 23:25:27

Niba bo bagirumugisha wokuvugana n’Imana yabo bazayisobanuze impamvu nabo bayibwire impamvu babona ko bibogamye ahari abakozi bayo ntibarayigeza ibyuko hatangiye amashuri bakeneye kudasiba.

6
Alezo 2018-01-11 18:59:49

Ariko mwa banyarwanda mwe kuki mupfa kuvuga izina ry Imana uko mwishakiye?ntago Imana ari izina rusange,ni izina bwite,ntago Imana yacu rero uyitirira ibyo byo muri ghana by uwo mugezi,Imana irahambaye yaremye imigezi yose ,isi yose n ibiyirimo,mujye mushaka andi mazina mukoresha apana Imana,kuko irihariye,ntago ibyo abantu basenga byose mugomba kubyitirira Imana,kuko Imana ni iyaturemye,apana ibyo uwari we wese ahosemo gukorera,ko ntari nabumva muvuga ngo shitani w ayo mazi niko yababwiye se?ubu ni ubujiji bugomba kuvaho.Imana ni izina ry uwaturemye,uwadupfiriyea ariwe abakera bise Imana y ’ Rwanda,musigeho rero kwitiranya ibintu,hariho Imana hakabaho n ibigirwamana,ikigirwamana bitirara iby uwo mugezi rero niko mwagombaga kwandika,apana kuvuga izina ry umukuru nyir ibihe uko mwishakiye.

Kwamamaza