Gabon yakuyeho burundu umubare ntarengwa wa manda za Perezida

1 12-01-2018 - saa 10:18, Evariste Nsengimana

Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yemeje ku bwiganze, Itegeko Nshinga rishya, rikuraho umubare ntarengwa wa manda Perezida agomba kwiyamariza.

Iri tegeko Nshinga rishya rinamugenera ubudahangarwa buhoraho yaba akiri Perezida cyangwa atakiri we.

Perezida Ali Bongo afite iminsi 25 yo kuryemeza, rigatangira kubahirizwa. Ni mu gihe Itegeko Nshinga Gabon yari isanganye, ryemereraga Perezida kwiyamamariza manda ebyiri gusa, imwe y’imyaka irindwi.

Iri tegeko rishya, riha amahirwe Perezida Ali Bongo yo gukomeza kwiyamamaza kugeza igihe ashakiye.

BBC yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe babyamaganye, bavuga ko igihugu kigiye guhinduka ubwami.

Ali Bongo yabaye Perezida asimbuye se Omar Bongo, wagiye ku butegetsi mu 1967 kugeza apfuye mu 2009.

Omar Bongo akiri ku butegetsi yagiye aha umuhungu we imyanya ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Umuyobozi wungirije uhagarariye Umujyi wa Bongoville mu Nteko Ishinga Amategeko n’umwanya wa Minisitiri w’Ingabo yaje kuvaho atorerwa kuba Perezida.

Itegeko Nshinga rishya riha Perezida Ali Bongo ububasha bwo kwiyamamaza inshuro zose ashaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gacinya 2018-01-22 11:57:04

Iyi nigahunda yabapresidents b’africa,sinzi impamvu batava ho?bakareka irigundira by’ubutegetsi rinyuze muguhindura constitution,baba bitegurira intambara kko iyo isasu ritavuze ntibumva,uyumuco uzacika gute Mana?

Kwamamaza