IGIHE

Ethiopia: Hari kwigwa ku itegeko rihana uburaya no gusabiriza mu mujyi wa Addis Abeba

3 14-08-2019 - saa 10:17, Evariste Nsengimana

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia bwatangije umushinga w’itegeko rizatuma uwo murwa mukuru ukumirwamo abakora uburaya n’abasabiriza.

Ibiganiro biheruka guhuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo Sosiyete Sivile n’izindi ku wa 12 Kanama, basuzumiye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga nk’uko ikinyamakuru New Business Ethiopia yabitangaje.

Iri tegeko riteganya ko gusabiriza n’uburaya bikorerwa ku mihanda yo muri uwo murwa mukuru bifatwa nk’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Mu minsi ishize ubu buyobozi bwashyizeho ikigega kigamije guhindura imibereho y’abantu babarirwa mu bihumbi b’inzererezi mu mihanda ya Addis Abeba.

Imibare igaragaza ko habarurwa abasaga ibihumbi 50 biganjemo abana bari munsi y’imyaka 18 barimo abakora uburaya, abasabiriza n’izindi nzerereza muri uwo mujyi. Byagaragaye ko 92% baturuka mu bindi bice bitari ibya Addis Abeba

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hafashimana Ernest 2019-08-16 12:17:23

Gusa uburaya nikibazo gihangayikishijye isi yose ariko mu rwanda tubirwanye

2
karekezi 2019-08-14 08:27:05

Abasabiriza n’indaya biba ku isi hose,ndetse n’i Burayi.Ugeze I Paris,hari quartier yitwa Pygale ibamo indaya nyinshi.Gusa nkuko bible ivuga,ikintu cyonyine kizakuraho ibibazo byo mu isi,harimo uburaya no gusabiriza nta kindi uretse ubwami bw’Imana buzaza bagategeka isi,bukayihindura paradizo.Niwo muti wonyine.Buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga,ndetse bukure mu isi abantu bose babi.

3
ka 2019-08-14 04:50:49

Gusabiriza si umuco. Gukora bihesha agaciro ukora.

Kwamamaza