IGIHE

EALA yemeje umwanzuro wo guca Mukorogo muri EAC

2 15-05-2019 - saa 19:01, HABIMANA James

Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yatowe umwanzuro ukumira amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Aya mavuta n’amasabune arimo ikinyabutabire cya ‘hydroquinone’, gituma uyisize uruhu rwe ruhinduka kugeza ubwo rutabasha kwihanganira ubushyuye, mu Rwanda yaraciwe kubera ingaruka zitandukanye agira ku buzima.

Gideon Gatpan umwe mu bagize EALA ukomoka muri Sudani y’Epfo, watanze uyu mushinga yagize ati “Ingaruka z’iyi miti ifite ikinyabutabire cya hydroquinone ikomeje kugaragara kandi ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bantu.”

Ingingo ya 81 igika cyayo cya kabiri mu masezerano ashyiraho EAC, isobanura ko buri gihugu kigize uyu muryango kigomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, abagize iyi nteko basaba inama y’abaminisitiri muri uyu muryango guhora bagenzura ibigize iyi miti y’ubwiza nka kimwe mu bintu bya ngombwa muri aka karere.

Depite Suzan Nakawuki uhagarariye Uganda muri EALA yagize ati, “Akenshi mu bikoresho by’ubwiza usanga byifitemo ikinyabutabire cya hydroquinone itari munsi ya 6%.”

Kugeza ubu ibihugu bya Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Ghana na Côte d’Ivoire byamaze gushyiraho amabwiriza agenzura cyangwa ahagarika iyinjizwa ry’amavuta cyangwa amasabune arimo hydroquinone.

N’ubwo Tanzania cyahagaritse itumizwa ryabyo, biracyakomeza kwinjiramo mu buryo bunyuranije n’amategeko nk’uko The East African yabivuze.

Mu Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye basabaga ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Uwitwa Fiona Kamikazi yanditse ati “Ndatekereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bukumira kwitukuza, ubukangurambaga bukomeye kuko biri gufata indi ntera.”

Undi witwa Maurice Kayisire yunzemo ati “Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Kwitukuza ni ikibazo muri sosiyete, ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge cyatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe ariko ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera ari nayo mpamvu bugikenewe kugira ngo abantu bahindure imyumvire.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye Perezida Kagame yanditse kuri Twitter asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu gufata ingamba mu maguru mashya.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Igituma leta zirwanya ibikoresho birimo ikinyabutabire cya hydroquinone ni uko kiba kirimo ubutabire bwa Mercure buzwiho kwangiza uruhu rwa muntu ku buryo rutakaza ubushobozi bwo kurinda imirasire mibi y’izuba, uwisize aya mavuta akaba ashobora kurwara cancer y’uruhu.

EALA yemeje ko mukorogo icibwa muri EAC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
HITAYEZU 2019-05-18 05:19:20

mufate ingamba zikaze kuko n’urumogi rutemewe rutabura kunyobwa

2
dd 2019-05-15 13:20:57

Ibyi iwacu bizahora ari ibya LOCAL kabisa. Mu bihuhu bikoresha Mukorogo, hari Leta Zunzubumwe.
Wari uziko igihugu cya Maroc, aricyo cya mbere muri Afrika gikoresha Mukorogo.
None kuki, ibyo bihugu ntacyo bivuga?
Wenda tubrusha kuba intyoza.

Kwamamaza