IGIHE

EALA yatangiye ibiganiro bigamije guca ‘Mukorogo’

1 14-03-2019 - saa 12:12, Emma-Marie Umurerwa

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), basanga hakwiye gufatwa ingamba zikumira amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Amavuta azwi ku izina rya ‘Mukorogo’ arimo ikinyabutabire cya ‘hydroquinone’ atuma uyisize uruhu rwe ruhinduka kugeza ubwo rutabasha kwihanganira ubushyuye, mu Rwanda yaraciwe kubera ingaruka zitandukanye agira ku buzima.

EALA, nabo bari kuganira uburyo ayo mavuta yacika ku masoko yo mu bihugu bigize uyu muryango.

Perezida w’Inteko ya EALA, Martin Ngoga avuga ko hari ingingo ziganirwaho muri iyi nteko ziturutse mu byemezo biba byarafashwe n’igihugu kimwe cyangwa ibirenze kimwe mu bigize uyu muryango.

Ati “Abaturage bacu tugomba kubarengera, ibintu bihindura uruhu bikarugira ukundi, usibye ko uba utaye icyo nakwita ubumuntu Imana yaguhaye biranakwangiza. Tugomba kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu batuye muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje ati “Ntabwo tuzaganira ku bicuruzwa cyangwa ku bindi bikorwa tutabanje kuganira ku buzima bw’abantu. Ntabwo rero ari ugutandukira. Ibiganirwamo muri EALA hari igihe biba byazanywe n’imikorere y’igihugu kimwe cyangwa bibiri cyangwa bitatu bigize umuryango, hakaba icyemezo cyafashwe mu gihugu runaka hakaba kwibaza ngo kuki bitakorwa n’ahandi.”

Muri ibi biganiro, abagize Inteko ya EALA bavuga ko bigamije gusaba Abaminisitiri babishizwe guhagarika ikorwa ndetse no kwinjiza mu bihugu amasabune n’amavuta birimo hydroquinone. Ibi ngo bikaba bigamije kurengera impu z’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikumira amavuta ahindura uruhu. Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye basaba ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Abahanga mu kuvura indwara z’uruhu bavuga ko hari ingaruka nyinshi ziterwa no kwisiga amavuta ahindura uruhu, zirimo kutihanganira ubushyuhe, kurwara kanseri, ubuhumyi ndetse n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa asima, kubera ibinyabutabire biri muri ayo mavuta bigenda bikagera mu maraso.

EALA irimo kwiga ku guca mukorogo mu bihugu bigize EAC

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ZIMARA 2019-03-14 07:14:51

Ariko njye njya nicara nkibaza ibya EALA bikanyobera. Ngiyo Budget ngayo amatora! Ubu koko ibihugu byabohereje kubera Mukorogo?????????????????????.

Ese, habuze imishinga y’ibikorwa remezo n’indi y’ubufatanye n’indi miryango, cg andi mategeko bakwiga cg basuzuma cg bagasura, koko???????

Ese ikibuze ni amakimbirane muri EAC ashobora kubaraza ishiinga ku buryo bashobora kwicara bakigaho cg bakajyaho inama?

Ese habuze iki kugirango bicare barebe ukuntu EAC yashingira ku baturage idashingiye ku bayobozi b’ibihugu?

Ese haarabura iki kugirango igihugu kibe cyafatirwa imyanzuro n’uko yashyirwa mu bikorwa ku buryo butuma cyikosora?

Ubu koko habuze icyo gukora?

Nkeka ko ibireba mukorogo byakwigwa imbere muri buri gihugu, mbere yo kwigwa ku buryo bwa rusange muri EAC .

Ubufatanye mu by’ : imiti, kurwanya ibiyobyabwenge, ubujura bwambukiranya imipaka, ikirere, ibiyaga, inzuzi, inzuri, ubukerarugendo, kurwanya ibiza, amashuri makuru, umutekano,......

Kwamamaza