IGIHE

DRC: Batatu mu bigaragambyaga bishwe batwika imodoka za MONUSCO

0 8-02-2023 - saa 07:47, IGIHE

Abantu batatu bishwe ubwo bari mu bikorwa byo gutwika imodoka z’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ku mugoroba wo ku wa 7 Gashyantare 2023.

Ingabo za MONUSCO zatangaje ko aba baturage bateze imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja bagashyira amabuye mu muhanda ubwo zariho zerekeza i Goma bagatwika enye muri zo.

Ubwo aba baturage bari batangiye kwigabiza izi modoka bazisahura abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, muri uko gushyamirana hapfa abaturage batatu.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko bamwe mu babonye ibyabaye bemeje ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zisubiye i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri. Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba RDC ari ryo rizerekana ibyabaye kuri izi mpfu.

MONUSCO yavuze ko iperereza rizakorwa ku bufatanye na RDC ari ryo rizasobanura iby'izo mpfu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza