IGIHE

Burundi: Perezida Nkurunziza yatanze ituro ry’imifuka y’ibishyimbo n’ibirayi mu rusengero

13 9-07-2019 - saa 17:22, Iradukunda Serge

Imbere y’imbaga y’abakirisitu basengera mu rusengero rwitwa Rocher ruherereye ahitwa Buye mu Ntara ya Ngozi, Perezida w’u Burundi Nkurunziza Pierre, yatanze ituro rigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo nk’ishimwe yageneye Uwiteka ku musaruro yamuhaye.

Mu mafoto, uyu mukuru w’igihugu agaragara ari imbere afashe indangururamajwi mu gihe abasore b’intarumikwa bamufasha kwegereza iri turo rye imbere cyane cyane ko atari buri wese wapfa kuryifasha dore ko rigizwe n’ibiro 500 by’ibirayi ndetse n’ibiro 300 by’ibishyimbo.

Ubwo Perezida Nkurunziza, yashimiraga uwiteka abinyujije muri iri turo abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bari mu nama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangarijwemo isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika, AfCFTA.

Nkurunziza yatanze iri turo asaba n’abayoboke b’iri torero ry’umugore we gukurikiza uru rugero. Ni igikorwa kitabonywe neza na bose kuko hari abagishimye abandi bamwibutsa ko ‘mbere yo gutura ituro ugomba kubanza ukigorora n’umuturanyi wawe’.

Kuva Nkurunziza yatsindira manda ya gatatu yo kuyobora u Burundi bisa nkaho yagabanyije ibikorwa bimuhuza n’abandi bakuru b’ibihugu ahubwo arushaho kwagura umubano we n’Imana cyane ko asigaye akunda kugaragara mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Perezida Nkurunziza yatuye imifuka y'ibirayi n'ibishyimbo
Umugore wa Perezida Nkurunziza ni umwe mu bazwi cyane mu by'Imana
Abasore b'intarumikwa bari bateruye imifuka y'ibirayi n'ibishyimbo Nkurunziza yatuye
Perezida Nkurunziza na Madamu ubwo bari mu rusengero ku cyumweru
Abayoboke basabwe nabo gukurikiza urugero rwa Nkurunziza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Ange Ndatinye 2019-07-16 03:31:42

Ndumiwe!
Asyigari we! Ntakabeshye ngo arasenga Imana abantu be bashira! Nabanze nabane neza nabaturanyi!
Ibirayi nibishyimbo bibiribivuze iki?

2
Mkri mariyamy 2019-07-10 13:16:50

Ariko ndabaza mubyukuri ntamuryanama agira biteyisoni kumukuru yigihugu yorirwa akora ubusa mubaturage biteyisoni arasebya abarundi nuburundi arasebya icyubahiro cye nkaperezida

3
b 2019-07-10 11:26:52

buri wese agira uko yumva ibintu,

4
philos 2019-07-10 06:06:09

pour mois, je vois vraiment que Nkurunziza a bien fait! souvenez vous qu’il ya beaucoup des peuples qui n’ont ni manger ni àboire! si on donne ce type d’offrande souvant on partage ça parmis les gens pauvres qui n’ont pas àmanger qui sont dans la vie miserable! c’est pourquoi qulquesfois nous nous trompons que donne ce type d’offrande est étant President du pays c’est honteux mais pas vrai! si tout le monde le font, Dieu pour Minimiser les malheure pour nous et pour nos descendant! bravon chez Nkurunziza! que Dieu lui ouvre ses eyeux beaucoup plus enfin qu’il puisse demande pardon àses peules qui sont en refuge et àses voicins Rwandais.Mais son offrande est meritoire Malgre les ecrits biblique(...)

5
hatari 2019-07-10 05:41:30

Gutura ibishyimbo n’Ibirayo no kubakira abakene amazu arenga 300 ukabakiza kurara mu manegeka, ninde uba ukoze igikorwa cyindashyikirwa?

6
benson 2019-07-10 05:39:01

Mubaze abadiramu barababwira ibyiza byo gutura no gufasha abatishoboye Nkurunziza buriya yakoze igikorwa gikomeye cyo keiyegereza Rugira

7
Jacques 2019-07-10 02:41:49

Biratangaje, umukuru w’igihugu wirirwa atanga amaturo nk’ariya rwose twavuga ko anagayitse ku mukuru w’igihugu, ikindi ngo yayatanze murusengero rw’umugore we none se ka mbibarize ubwo ni ugutanga cg ni ubukangurambaga kugirango umugore akomeze yinjize byishyi, ba Christo mwe mubeshywa byinshi.

Yemwe harabaye ntihakabe, Ba perezida baba benshi ibibera kuri uyu mu gabane wa Afurika byo biratangaje, namwe mwibaze abandi bari mu nama undi arigutekinika mu rusengero rwa famiye, ubwo igihugu kibaye icyande?

8
Agaca 2019-07-10 01:18:05

Ujya gutokora agatotsi kari mu ijisho rya mugenzi wawe usize umugogo uri mu ryawe ute. H.E PIERRE NKURUNZIZA ,IMANA ikomeze imurinde kandi ituro yatanze irimuhere umugisha ndetse ribere urugero n,abaturage be bose ko bakora bakiteza imbere bakihaza mu biribwa ndetse bagafasha n,abakene bari mu nsengero no hanze yazo.

9
Joseph Paul 2019-07-09 20:54:39

Harya gutanga ibirayi n’ibiharage byatuma hataba ho kurya nabi? Ndabigereranya na projet yo mu Rwanda yitwa "Girinka" aho imiryango ihabwa inka zigakamwa amata kandi amata arwanya byinshi mu mirire mibi. Ibi kandi ntibikorwa na Perezida Kagame yifotoza nka Nkurunziza. Ibi bisigaye bikorwa ku nzego zo hasi n’ubwo ari His Excellency Kagame watangiye iyi gahunda. Le Rwanda n’est pas comparable a ce pays de Burundi qui est en faillite depuis un bon moment.

10
Kay 2019-07-09 20:34:41

Hahajaj abandi baraha imidugugudu yikitegerezo irimo byose bagatanga inka kubatishoboye mutuel nibindi abandi naratanga ibijumba biywaje Yesu hahahah imihanda wapi amazi wapi amavuriro wapi NGO Yesu ni umwami kugirango ubone uko wigarurira abanya ntege nke bizarre
Ibijumba se ninde utabihinga

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza