IGIHE

Bukavu: Inzu zisaga 500 zahiye zirakongoka

0 11-09-2019 - saa 22:39, Ndayikunda Josué

Inzu zirenga 500 i Bukavu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zahiye zirakongoka zisiga ibihumbi by’abantu ntaho bafite ho kwikinga.

Radio Okapi yatangaje ko iyi nkongi yibasiye umujyi wa Bukavu mu gace ka Nyamugo ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, abazimya umuriro bakagerageza ibishoboka byose ngo bawuhoshe ariko amazi ababana make.

Nyamugo ni kamwe mu duce dutuwe n’umubare w’abaturage benshi mu mujyi wa Bukavu. Umuriro wihuse cyane kubera ko inzu zegeranye kandi zubakishije ibintu bidakomeye. Ntihatangajwe imvano y’inkongi.

Umwe mu banyamuryango b’urugaga rw’abikorera i Bukavu, Hypocrâte Marume, yagize ati “Hari umuhanda wa Uhuru na Mukonde aho amazu yashyanye n’ibirimo byose mu gitondo ahagana saa tanu. Ingano y’ibyangijwe iraremereye ariko ntibyoroshye guhita uyimenya uko yakabaye.”

Hypocrâte yasabye abagiraneza ko bafasha imiryango yagize ibibazo byo guhisha amazu. Iyi nkongi y’umuriro yadukiriye amazu mu masaha ababyeyi bari bagiye mu kazi, abana nabo bagiye ku ishuri.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza