IGIHE

Botswana yakuyeho itegeko rihana ubutinganyi

3 12-06-2019 - saa 19:14, Sekamana Mathias

Abacamanza b’urukiko rukuru rwa Botswana, bemeje ko kubuza abantu kuryamana bahuje ibitsina ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Itegeko urukiko rwakuyeho ryavugaga abaryamana bahuje ibitsina bahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, rukaba rwavuze ko rinyuranye n’itegeko nshinga.

Ni umwanzuro wafatiwe mu rukiko rwari rwuzuyemo abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi, aho bahise bumvikana bavuza induru nyinshi mu rwego rwo kwishimira icyemezo cy’urukiko.

Iki gikorwa kandi cyakiriwe nk’instinzi ikomeye ku mahuriro aharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Afurika, kuko mu bihugu byinshi hari itegeko ribuza abantu kubana bahuje ibitsina.

Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, umucamanza Michael Leburu yavuze ko agaciro k’umuntu kaba kabangamiwe mu gihe hari abantu runaka bahezwa.

Uyu mucamanza kandi yavuze ko demokarasi ya nyayo ari uko igihugu cyemera imitekerereze itandukanye, ahubwo abantu bakarebera hamwe icyazana iterambere ryihuse.

Mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane, gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo muhuje igitsina bihanishwa igifungo cya burundu cyangwa kwicwa hamwe na hamwe.

Botswana ni kimwe mu bihugu ubutinganyi butari bwemewe kuko itegeko ribuhana ryagiyeho mu 1965 rizanywe n’abakoloni b’Abongereza bayiyoboraga.

Ikirego cyo gusaba kudahana ubutinganyi cyajyanywe mu rukiko n’umunyeshuri wavugaga ko sosiyete yahindutse bityo kuryamana kw’abahuje ibitsina nako kwakemerwa.

Ubutinganyi ni icyaha gihanishwa urupfu mu majyaruguru ya Nigeria, Sudan, Somalia na Mauritania. Ibindi bihugu byinshi bihanisha iki cyaha igifungo cya burundu.

Ibindi bihugu byaherukaga kwemera ubutinganyi ku mugabane wa Afurika ni Angola na Mozambique naho Kenya ikaba yaratsimbaraye ku cyemezo cyo guhana ababukora.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Script 2019-06-13 07:46:55

#Mazina uri injiji yisengesha kuko gusambana no gutingana Ntago ibyiyumviro ari bimwe wakintuwe,.! Gsa nutanabyumva witinge kugirango ubyumve neza.
Naho ibyImana ubiyirekere yo nubwiru bwayo nuko ifata ibintu,.

2
mazina 2019-06-13 03:15:51

Nk’abakristu,ntitukamagane gusa Ubutinganyi ngo tureke Ubusambanyi bundi.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kuryamana n’inyamaswa ukayirongora),sex touching,etc...Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana.Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu basambana,ahubwo tukabyita "gukundana"?? Byombi ni icyaha mu maso y’Imana.Abamagana Ubutinganyi,benshi bakora ubusambanyi!!

3
Twizerimana Janvier 2019-06-12 14:34:33

Yewe tugeze mu minsi yanyuma arikoabanyabwenge nibo bazamenya ibyibi bihe gusa twirinde ibyaha kugirango tuzabone ijuru amen

Kwamamaza