Barrack Obama agiye gusura Kenya

1 4-06-2018 - saa 07:37, Ferdinand Maniraguha

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama ategerejwe muri Kenya mu ruzinduko rw’umunsi umwe ruzaba ku wa 16 Kamena 2018.

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, biravugwa ko Obama azagirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta mbere yo kujya gusura abo mu muryango we mu gace ka K’Ogelo aho abasekuruza be bavuka.

Uruzinduko rwa Obama azarukomereza muri Afurika y’Epfo mu biganiro ngarukamwaka byitiriwe Nelson Mandela.

The East African dukesha iyi nkuru yatangaje ko Obama atazaba ari kumwe n’umuryango we.

Bizaba ari inshuro ya mbere Obama asuye Kenya kuva yava ku butegetsi muri Mutarama umwaka ushize. Amaze gusura icyo gihugu inshuro eshatu. Ubwa mbere yagisuye mu 1987, ubwa kabiri ni mu 1992 ndetse no mu 2015 ubwo yari muri manda ye ya kabiri.

Hari amakuru avuga ko Obama ashobora no kuzahura n’abatavuga rumwe na Leta ya Kenya.

Haba ku ruhande rwa Obama na Leta ya Kenya ntabwo baremeza cyangwa ngo bahakane amakuru y’uru ruzinduko.

Barrack Obama ubwo aheruka muri Kenya yahuye n’umugore washakanye na sekuru (uri ibumoso)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
barame orivier 2018-06-04 12:38:18

Ariko mbona Obama adakunda afrika kuko ayikunda yayifasha guterimbere change murakoze

Kwamamaza