Amerika yashimiye Perezida Nkurunziza uheruka gutangaza ko ataziyamamaza mu 2020

15 13-06-2018 - saa 10:02, Evariste Nsengimana

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishimiye icyemezo cya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, cy’uko mu matora ya ategenyijwe mu 2020, atazayimamariza indi manda.

Ku wa 7 Kamena 2018, nibwo Nkurunziza yeruye ko ataziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu 2020, icyemezo cyatunguye abantu benshi.

Perezida Nkurunziza yabitangaje ubwo yari amaze gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rivuguruye riherutse kwemezwa muri referandumu. Iri tegeko ryemereraga Nkurunziza kuba yayobora u Burundi kugeza mu 2034, agatangira yiyamamariza manda y’imyaka irindwi muri 2020.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Heather Nauer, yashyize ahagaragara, rivuga ko icyo gihugu cyakiriye neza icyemezo cya Nkurunziza.

Riragira riti “Amerika yakiriye neza amagambo Perezida Nkurunziza aheruka gutangaza, avuga ko atifuza kwiyamamariza manda ya kane kandi ashimangira ibyo yasezeranije Abarundi mu 2015.”

Iryo tangazo rivuga ko kuba yabyihitiyemo ku bushake bwe ari intambwe ikomeye ikaba n’inzira ya demokarasi ku banyagihugu.

Riti “Turasaba Guverinoma y’u Burundi gufata iya mbere mu kuvugurura imiyoborere, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubw’itangazamakuru.”

Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bibukije Nkurunziza ko umugabo ahindukira mu kiryamo adahindukira ku ijambo, bamusaba ko ibyo yavuze azabyubahiriza.

Aba banenga Itegeko Nshinga rivuguruye bagereranya n’uburyo bwo gushyingura amasezerano y’Amahoro ya Arusha yasinywe mu 2000.

U Burundi bumaze igihe mu bibazo bya politiki kuva ubwo Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri Mata 2015. Imvururu za politiki zakurikiyeho zahitanye abagera ku 1200 abandi barenga 400,000, barahunga kuva mu 2015 kugeza muri Gicurasi 2017

Nkurunziza wageze ku butegetsi mu 2005, itegeko Nshinga rishya ryatowe muri kamarampaka, ryamuhaga uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ebyiri, imwe ireshya n’imyaka irindwi.

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Heather Nauer
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
patrick 2018-06-18 10:48:27

Igihe cyose america igifasha africa igomba kumenya nogutegeka ibyo bihugu byanze bikunze

2
HABIMANA 2018-06-14 15:25:52

Ntago navuga ko Nkurunziza ari umugabo, ibyo bireba Abarundi cyane.Ariko kandi ntago nashyigikira kwivanga kw’ibifi binini muri politique ya Africa kandi nabo ibyabo bitagaragara neza.Nonese Trump we buriya ni umugabo wavuga?
babanze barebe ibyabo kuko nabyo ntago ari byiza.

3
truth 2018-06-14 10:19:55

nkurunziza yatangiye neza nyuma aza kuva kumurongo none nagende yaratangiye kurambirana ananita ku nyungu ze aho kwita kubaturage

4
bigabo 2018-06-14 06:02:59

Nta bugabo bwa Nkurunziza mbonye aha icyo njye mbona nuko igihugu amaze kugitobatoba none ngo iki ? mu bigaragara nawe ubwe ntazi icyo ashaka

5
HABIMANA 2018-06-14 00:02:51

Citoyen ndakwemeye rwiose, Ariko nyine ngo "la raison du plus fort est toujours la
meilleure".
nk’America ibi iba ibijemo gute? maze natwe tukumva aribyo kuko bivuzwe n’Umwami w’ishyamba La loi de la jungle.

6
xxxx 2018-06-13 14:23:18

Harya ubwo akwiye kubishimirwa nkaho ari umurima yarazwe na se cg sekuru. Jye narumiwe.

7
Habimana Pascal 2018-06-13 14:12:05

Ariko ko ubundi atari president wa Amerika kuki babyishimiye.Nkurunziza Peter ndamuzi nawe ni umwirabura wo munsi y’ubutayu bwa Sahara.Ikosa atakora ni ugutenguha abarundi bazamusaba kutabatererana.Rindira ejobundi bazakenyera bikorere uduseke bamusabe gukomeza kubayora.Kutiyamamamaza no Gusabwa kwiyamamaza ni ibintu bibiri bitandukanye.

8
HABIMANA 2018-06-13 09:32:12

Wowe witwa

9
Mwalimu 2018-06-13 07:21:08

Mbega amarangamutima y’abantu bata

10
citoyen 2018-06-13 05:10:37

Abazungu barasuzugura kweli. Ngo bagushimiye ko utaziyamamaza? Ukagirango ni mu gihugu cyabo. Kuki Africa twemera ibi bintu? Musome comments nyinshi murasanga natwe iyo ndwara yaratwokamye, ngo "atsinze igitego", ngo abaye "intwari", ngo.....it’s a pity!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza