Amerika yaburiye Odinga kutibeshya ngo arahire nka Perezida

7 6-12-2017 - saa 09:09, Ferdinand Maniraguha

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Raila Odinga kudakomeza imyiteguro yo kurahira nka Perezida wa Kenya ateganyaga gukora ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika Donald Yamamoto yavuze ko kurahira kwa Odinga kwarushaho guteza umutekano muke mu gihugu.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko mu nama yahuje abayobozi b’impuzamashyaka NASA ya Raila Odinga, Yamamoto yasabye ibiganiro hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Odinga kugira ngo barebere hamwe uko igihugu cyakwivana mu bibazo kimazemo iminsi.

Nubwo uruhande rwa Odinga rutifuza ibiganiro uretse gusubiramo amatora ateguwe ku buryo bwumvikanyweho, Yamamoto ngo yavuze ko abazakomeza kwinangira bazafatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Si ubwa mbere Amerika igize uruhare mu makimbirane akomotse mu matora muri Kenya kuko yanagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma ihuriweho yagiyeho nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2007.

NASA ntiyemera Kenyatta nka Perezida, isaba ko hategurwa andi matora agakorwa mu mucyo. Kenyatta we yavuze ko igihe cy’amatora cyarangiye, igisigaye ari uguteza imbere igihugu.

Ibyo gusubiramo amatora bisa n’ibitazashoboka kuko Amerika n’u Bwongereza bishaka guhuza impande zombi byamaze gushimira Kenyatta ku ntsinzi yabonye akanayirahirira, gusa byose bisaba ako haba ibiganiro.

Biteganyijwe ko Yamamoto azahura na Kenyatta akanongera guhura n’abayobozi ba NASA.

Kenyatta yatsinze amatora yo ku itariki 26 Ukwakira 2017, yateguwe bwa kabiri nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro ibyari byavuye mu matora yo muri Kanama. Amatora ya kabiri Odinga yanze kuyitabira avuga ko atazaba mu mucyo.

Amerika yaburiye Odinga kutarahira nka Perezida wa Kenya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2017-12-10 21:16:20

Nema ibyuvuga nukuri cyane, ariko nibyo kugaya twe nkabanya Afurika tukibuka kwigaya kuki se nyine tutabona ahakeneye ubutabazi ubwaribwo bwose ngo tumenye ko aritwe bireba? Twararemaye rero nukugarama tuti ababyeyi bacu barahari baratabara!! Namakosa namafuti birababaje kandi biteye agahinda. Kandi africa ihagurukiye ibikorwa byo kwimenya nukwitegura ko nabyo babirwanya kuko izo mbabazi batugirira bakeneye ko zizahoraho

2
Nema 2017-12-09 13:17:27

Nkunzurwanda c abazungu babuzwaniki kutwinjirira mubuzima? Igihe Kenya yagiriye imyivumbagatanyo yaguyemo nabataribake Africa yavuziki? Harigihe ntabyshobozi babifiteho reka america ibijyemo ubwarinigihangange wabona Odinga abumviye. Gusa sibyiza kuritwekugirango amahanga atwinjiririremubuzima numubyodufitiye ububasha.

3
Nkunzurwanda 2017-12-06 21:48:26

America Ubwongereza ibi nabyo bifite kugera aho bikwiye kuzahagarara. Ningombwa ib bihugu byabazungu byinjire mungorane zacu kugirango bikunde bisobanuke? Kuki kandi kugeza ryari? Ibihugu bya Africa nibyo biba bikwiye kwikemurira ibibazo byabo bagahana ukwiye guhanwa bagahemba ukwiye guhembwa. Ibi nukwibisuzuguza. Ko Africa se yo itajya kubafasha gushyira mubiryo ibyabo nuko bo ntamafuti bagira ko ntarumva aho bahuruje Africa.

4
Rutayisire John 2017-12-06 15:31:28

Ndumva agiye kwigira Kitsedeki muri Kongo,

5
mahoro jack 2017-12-06 08:16:09

Ku mugani wa Bushishi nibashaka bazamureke arahire kuko ntiwabuza umusazi kwiruka, ariko nateza akavuyo bazafunge umujinga ntabwo igihugu cyaguma muri urwo.

6
Akariza Mignone 2017-12-06 06:19:11

Odinga nareke ibyo yigira kuko President ni Uhuru Kenyatta ntawundi

7
Bushishi 2017-12-06 05:03:30

Bamuretse akarahira amahoro agahinda. Na Padiri Thomas Nahimana yararahiye ntagihugu agira.

Kwamamaza