IGIHE

Amavugurura mu rurimi abana bagomba kwigamo yateje impagarara muri Ethiopia

2 24-08-2019 - saa 20:28, Ferdinand Maniraguha

Amavugurura mashya Guverinoma ya Ethiopia ishaka gutangiza yo guhindura integanyanyigisho z’amashuri abanza abana bato bakajya bigishwa ururimi rwa Amharic, yateje impagarara.

Imyaka ya mbere y’amashuri abanza, abanyeshuri bo muri Ethiopia bayiga mu rurimi kavukire, hanyuma bakigishwa n’Icyongereza nk’andi masomo asanzwe.

Mu duce tudakoreshwamo ururimi rwa Amharic, abanyeshuri batangira kwiga urwo rurimi bafite cyangwa barengeje imyaka icumi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri mu mavugurura agamije gutuma ururimi rwa Amharic rwigwa guhera mu mashuri abanza n’abana b’imyaka irindwi bakajya barwigishwa.

Iki kibazo cyateje impagarara kuko Ethiopia ari igihugu kigizwe n’uduce icyenda twigenga kandi ahenshi bagiye bafite ururimi rwabo gakondo.

Hari abatangiye kuvuga ko ibyo ari ugushaka ko urwo rurimi rusumbishwa izindi mu gihugu.

Abayobozi bo mu gace ka Oromia bahise bamagana icyo cyemezo, bavuga ko ururimi rwabo Afaan Oromo ruzakomeza kuba ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Garamu Hulluka yabwiye BBC ko mu byo bamaze kuganira kuri ayo mavugurura, icy’uturere twigenga dufite indimi zatwo kitaraganirwaho.

Firdisa Jabessa, umushakashatsi muri Kaminuza ya Addis Abeba yavuze ko ubundi umwana aba agombwa kwigishwa indimi zitarenze ebyiri, ko iyo zirenze bigabanya ubushobozi bwe bw’imitekerereze.

Imyaka ya mbere y’amashuri abanza, abanyeshuri bo muri Ethiopia bayiga mu rurimi kavukire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ener 2019-08-28 05:01:30

umwana muto aba afite ubushobozi bwo kwiga indima zirenze 10 kandi akazimenya neza iyo afite abarimu beza abona n umwanya wo gukoresha izo ndimi

2
havugimana d. oliver 2019-08-25 05:10:43

Iki kibazo cya amharic mu mashuri abanza ni ikimwe n’ikibazo cy’ikinyarwanda mu mashuri abanza.
Inama unesco itanga ni uko umwana agomba kwiga mu rurimi rwe rwa gakondo kugeza kuri 9 ans akabona kwiga izindi ndimi.
IBIDAKOZWE GUTYA BITUMA ABANA BACANGANYIKIRWA MU NDIMI.

iYI NAMA YA UNESCO NKABA NEMERANYA NAYO

Kwamamaza