Afurika y’Epfo: Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

5 15-04-2018 - saa 11:05, Ferdinand Maniraguha

Impirimbanyi yarwanyije ivangura rizwi nka Apartheid muri Afurika y’Epfo, Winnie Madikizela Mandela. yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu.

Winnie Mandela yashyinguwe nyuma y’ibyumweru bibiri byo kumusezeraho. Abantu bo mu mashyaka atandukanye muri icyo gihugu bitabiriye imihango yo kumusezeraho aho yari atuye mu Mujyi wa Soweto.

Madikizela yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Ashimirwa na benshi mu banyafurika y’Epfo umurava yagaragaje mu kurwanya ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu mu gihe uwari umugabo we Nelson Mandela yari afunze.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu rugo rwe i Soweto ndetse no muri Stade Orlando mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko nubwo babajwe no kubura umuntu w’ingenzi, banashimishijwe n’icyo yamaze ubwo yari akiriho.

Yagize ati “Yavugishije ukuri imbere y’abakomeye nta bwoba afite. Abakomeye baramutinye, bakamwihimuraho bamuha ibihano bitandukanye, ariko muri byose yarihanganye. Ntibashoboye kumucecekesha.”

Madikizela yashyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu irimbi rya Fourways Memorial Park mu majyaruguru ya Johannesburg nkuko Reuters yabitangaje.

Mbere gato yo gushyingurwa, umurambo we wagejejwe muri Stade ya Orlando ahari hateraniye imbaga y’abagera ku 40 000 baririmba kandi bambaye imyenda yiganjemo amabara y’umuhondo n’icyatsi agize ibendera ry’ishyaka ANC Madikizela yabagamo.

Umuyobozi w’ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta, Julius Malema, yavuze ko Madikizela yaranzwe no guharanira inyungu za benshi aho gushyira ize imbere.

Ati “Yabayeho mu bibazo yiteguye no kubura ubuzima ndetse n’abana be bari bari mu bibazo kubera ibikorwa bye bya politiki.”

Nomzamo Winifred Zanyiwe Madikizela uzwi nka “Winnie” witabye Imana ku myaka 81. Yahuye bwa mbere na Nelson Mandela ubwo yari afite imyaka 22, bahuriye aho bategeraga imodoka muri Soweto mu 1957.
Urukundo rwabo rwahise rutangira ubwo, kugeza ubwo bashinze urugo mu mwaka wakurikiye, bamarana imyaka 38 harimo 27 Mandela yamaze muri gereza.

Uyu mugore ari mu baharaniye iherezo ry’ivanguramoko rya Apartheid, ariko nyuma aza kugenda agaragara mu bikorwa bitavuzweho rumwe.

Yaje gushinjwa gushyikira iyicarubozo harimo nko kwambika mu ijosi amapine ashyushye abantu bakekwaho ubugambanyi, ubwo mu 1976 yasabye abanyeshuri bo muri Soweto kurwana kugeza ku ndunduro, asaba ko Abanyafurika y’Epfo bagomba kwibohoza bafite ‘ibibiriti mu ntoki’, kugira ngo ababangamira ibikorwa byo kurwanya Apartheid batwikwe ari bazima babambitse amapine ku ijosi.

Yaje no guhamwa no gushimuta umuntu akatirwa gufungwa imyaka itandatu, nyuma y’uruhare yari yagize mu rupfu rw’umusore w’imyaka 14, Stompie Seipei, wabonywe yishwe akaswe umuhogo mu 1991.

Yakomeje guhakana ibyo aregwa, kugeza ubwo igifungo cye cyaje kuvunjwamo ihazabu.

Winnie yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe
Umurambo we wari woroshweho ibendera rya Afurika y'Epfo mu rwego rwo kumuha icyubahiro kubera ibikorwa yakoreye igihugu cye
Abana bari bitwaje amafoto ye mu muhango wo kumusezeraho
Ku rugo rwa Winnie Madikizela-Mandela mu Mujyi wa Soweto, abaturage bahashyize indabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumusezeraho
Ahantu hose abarwanashyaka ba ANC bari bitwaje imyenda iriho amafoto ye
Abarwanashyaka ba ANC bari bakoranye basezera bwa nyuma kuri Winnie Madikizela-Mandela
Isanduku irimo umurambo wa Winnie ubwo yagezwaga muri Stade ya Orlando
Umunyamideli Naomi Campbell yaturitse ararira ubwo yavugaga ijambo risezeraho Winnie
Winnie Madikizela-Mandela ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije ivanguraruhu muri Afurika y'Epfo

Amafoto: Associated Press

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ntawuyirushintege 2018-04-16 15:54:55

Andika hano nyakwijyendara imana imwakire mubayo kuko yabaye intwari

2
Habimana Fabrice 2018-04-15 23:31:43

Imana imwakire mubayo

3
Iribagiza martha 2018-04-15 15:38:53

Amen urakoze cyane Gatera utwunganiye neza cyane ukoresheje ibyanditswe byera.tku

4
xx 2018-04-15 08:14:44

Ahubwo uyu mugore nawe yagaragaje ivangura mu kwangisha abirabura abazungu cyane ko abazungu atariko bose bari babi ariko yangaga ikirwa ukomoka kubera

5
gatera 2018-04-15 06:51:55

RIP Winnie Mandela.Niyo nzira yacu twese.Umugabo witwaga Yobu yigeze kwibaza ati:"Ese iyo umuntu apfuye azongera kubaho?".Yahise yisubiza ati:"imana izampamagara nyitabe".Nukuvuga ko azazuka ku munsi w’imperuka.Yesu yasubije neza icyo kibazo muli Yohana 6:40.Yavuze ko umwizera wese azazuka ku munsi w’imperuka.Kwizera Yesu,ni ugukora ibyo yasize adusabye.Urugero,uyu murimo dukora wo kubwiriza,yawusabye abakristu bose bamwizera.Bisome muli Yohana 14:12.Kuvuga ngo wizera Yesu gusa,ntabwo bihagije.Nkuko Bible ivuga,iyo dupfuye tujya mu gitaka.Nta handi tujya.Soma Umubwiriza 3:19,20.Amizero tuba dusigaranye,ni ukuzuka gusa ku munsi w’imperuka.Ntabwo tuba twitabye imana nkuko bamwe bavuga.Cyokora abantu bibera mu byisi gusa ntibite kubyo imana idusaba,ntabwo bazazuka kuko Bible ivuga ko batazabona ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Abantu mwizera Yesu ntimugatinye urupfu kuko muzazuka.

Kwamamaza