Tariki 4 Kamena

0 4-06-2017 - saa 07:00, Mathias Hitimana

Tariki 4 Kamena ni umunsi w’155 mu minsi igize igize umwaka, hasigaye iminsi 210 uyu umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu mwaka mu mateka
1794: Ingabo z’Abongereza zafashe ikirwa cya Port-au-Prince, mu gihugu cya Haiti.
1859: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bw’u Butaliyani, mu gitero cyabereye ahitwa Magenta, ingabo z’u Bufaransa ziyobowe na Louis-Napoléon zatsinze ingabo za Autriche.
1920: Igihugu cya Hungary cyatakaje 71% by’ubutaka bwacyo ndetse na 63% by’abaturage bayo nyuma (...)

Tariki 4 Kamena ni umunsi w’155 mu minsi igize igize umwaka, hasigaye iminsi 210 uyu umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka mu mateka

1794: Ingabo z’Abongereza zafashe ikirwa cya Port-au-Prince, mu gihugu cya Haiti.

1859: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bw’u Butaliyani, mu gitero cyabereye ahitwa Magenta, ingabo z’u Bufaransa ziyobowe na Louis-Napoléon zatsinze ingabo za Autriche.

1920: Igihugu cya Hungary cyatakaje 71% by’ubutaka bwacyo ndetse na 63% by’abaturage bayo nyuma y’ishyirwa ku mukono ku masezerano yiswe aya Trianon yabereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

1928: Perezida wa Repubulika y’u Bushinwa Zhang Zuolin yishwe n’umuntu ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani.

1939: Muri jenoside yakorewe Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, ubwato bwari butwaye Abayahudi 963 berekeza iy’ubuhungiro, bwangiwe kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Florida, nyuma yo kwangirwa kujya muri Cuba ndetse butegekwa gusubira ku mugabane w’u Burayi.

Mu bari baburimo muri bo 200 biciwe mu nkambi y’Abanazi.

1940: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo z’u Bwongereza zigera ku bihumbi 300 zateraniye mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Dunkerque, mu cyiswe Operation Dynamo.

1943: Mu gihugu cya Argentina, hakozwe coup d’état yakuye ku butegetsi Perezida Ramón S. Castillo Barrionuevo wayoboye kuva tariki 27 Kamena 1942 kugera tariki 04 Kamena 1943.

1989: Ali Khamenei yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa Repubulika y’igihugu cya Iran igendera ku mahame ya Islamu.

2001: Umwami Gyanendra wa Nepal yavuye ku ngoma, dore ko ari we mwami wa nyuma wayoboye iki gihugu nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu muryango w’ibwami.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1901: Ir. Soekarno wabaye Perezida wa mbere wayoboye igihugu cya Indonesia.

1971: Joseph Kabila Kabange, muri iki gihe ni perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Joseph Kabila

Kabila yavukiye ahitwa Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Se ni Laurent-Désiré Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu na nyina witwa Sifa Mahanya, Joseph Kabila Kabange yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka w’2001, yongera gutorerwa kuyobora iki gihugu mu mwaka w’2007.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1206: Adèle de Champagne, wari umufasha w’umwami w’u Bufaransa, Louis VII de France.

2010: John Wooden, Umunyamerika wabaye umukinnyi n’umutoza w’umukino wa Basketball.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

262 0 18-04-2018
368 0 17-04-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza