IGIHE

Tariki ya 10 Kanama

0 10-08-2019 - saa 06:00, Philbert Girinema

Tariki 10 Kanama ni umunsi wa 223 mu minsi igize umwaka ugendeye ku ngenga bihe ya Gregoire. Hasigaye iminsi 142 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ku bafite imyemerere ya gikirisitu Gaturika ni umunsi mukuru wizihizwaho mutagatifu Lawrence wa Roma.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1793: Inzu ndangamurage ya Louvre yafunguwe ku mugaragaro.

1821: Missouri yagizwe ku mugaragaro Leta ya makumyabiri na kane, muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1971: Hashinzwe ishyirahamwe ry’ abakina umukino w’amaboko wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iri shyirahamwe ryafunguriwe ku mugaragaro mu Mujyi wa New York.

1990: Abasilamu barenga 127 bishwe n’inyeshyamba mu Majyaruguru ashyira Iburasirazuba ya Sri Lanka.

2003: Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe gihanitse kirenze degere Celecius 38, kigera kuri 38.5.

2006: Ishami rya Polisi yo mu Bwongereza ryitwa Scoltland Yard ryaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi cyari guhitana abagenzi bari mu ndege yavaga mu gihugu cy’u Bwongereza yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2009: Abantu makumyabiri baguye mu mpanuka y’ikirombe, giherereye mu gace ka Handlová, iyi niyo mpanuka ikaze kurusha izindi mu mateka ya Slovakia yatewe n’irindimuka ry’imisozi.

Abavutse kuri uyu munsi

1874: Hebert Hoover wabaye Perezida wa mirongo itatu n’umwe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Hebert Hoover wabaye Perezida wa 31 w’Amerika

1979: Umukozi n’ umwanditsi wa Film ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Ted Geoghegan.

Abatabarutse kuri uyu munsi

2007: Henry Cabot Lodge Bohler, Umupilote wa gisirikare waharaniraga uburenganzira bwa muntu.

2010: Adam Stansfield, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya Exeter City FC.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

512 0 23-08-2019
52 0 22-08-2019
330 0 21-08-2019
342 1 20-08-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza