Tariki 3 Kamena 1994: Inkotanyi zarokoye Abatutsi kuri Sainte Famille

6 3-06-2018 - saa 12:43, Ndayishimye Jean Claude

Umunsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje imirwano zirokora abatutsi benshi mu bice binyuranye by’igihugu.

Icyo gihe ni bwo zarokoye Abatutsi basaga 300 kuri Paruwasi Gatolika ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali. Zanabohoya kandi n’abandi bari kuri Stade Amahoro i Remera.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas wayoboraga Paruwasi Sainte Famille wibera mu Bufaransa, ari mu bakunze gushyirwa mu majwi mu gukora no gushishikariza abahutu kwica abatutsi bari bahahungiye.

Kuri iyo tariki Inkotanyi zabohoye kandi Abatutsi bari mu nkambi eshatu i Kabgayi baterwaga buri munsi n’interahamwe.

Kubohora abatutsi i Kabgayi byaje nyuma y’aho tariki ya 2 Kamena Inkotanyi zibohoje Kabgayi muri Gitarama zinarokora abatutsi babarirwa mu bihumbi. Abenshi zibahungishiriza mu Bugesera kubera ko Jenoside yari igikomeje mu Majyepfo y’Igihugu.

Umusirikare w'Inkotanyi acunze umutekano kuri Sainte Famille
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

147 0 23-06-2018
138 0 22-06-2018
159 2 21-06-2018
230 0 20-06-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kariza fifi 2018-06-04 03:28:32

yooo mwarakoze cyane mwamfuramwe muri abo 300 nanjye narimo ntacyo twabona tubitura iyo mwijuru izabagororere Mana nawe ntacyo tugushinja kuko iyo utahaba twese twari gushira ibihe bibi twabayemo ntawabyibagirwa

2
ndi umunyarwanda 2018-06-04 00:54:37

Imana ishimwe kandi ihimbazwe yashoboye gukoresha inkotanyi kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ,gusa uwatubwira niba uriya musore w’umusirikari w’inkotanyi wari ucunze umutekano icyo gihe akiriho kabisa ,tukamushaka tukamubona twamushimira mucyimbo cy’abandi bose bafatanije nawe ! Uwiteka Imana azamuhembe hamwe nabo bafatanyije bose kandi umucyo n’agakiza bitangwa na Kristo bizabarange ubuzima bwayo bwose !amen

3
Eric 2018-06-03 14:48:32

Your sacrifice warm in our veins!
Thx Inkotanyi!!
May God bless u at all

4
Rutayisire Theogene 2018-06-03 12:55:22

Mwiriwe bavandimwe ndashimira Jean claude wanditse iyi nkuru kandi nkosoraho gato iyi tariki ni tariki ya 16 Kamena aho kuba tariki ya 03 kamena nibwo Inkotanyi zarakoye abatutsi bari bahungiye kuri Stainte Famille ,Stainte Paul , CELA na Babikira ba Mana Tereza wa Calcutta ni murwo rwego kandi komite ihagarariye abarokotse Jenoside itumira abaharokoye bose na bafite abantu babo bahagiye n’inshuti zabo ko hateganyijwe umuhango wo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku wa kane tariki ya 14/06/2018 no kuwa Gatanu tariki 15/06/2018 .
Ku wa kane taliki ya 14/06/2018 hazaba umugoroba wo gusangira amateka uzatangira saa kumi (16h00’) muri Stain Paul. Ku wa Gatanu taliki 15/06/2018 hazaba umuhango nyirizina wo kwibibuka uzatangizwa ni gitambo cya Misa yo gusabira izo nzirakangane muri Paroisse ste Famille saa cyenda (15:00) indi mihango yo kwibuka izakomereza muri Stain Paul nyuma yi gitambo cya Misa.

Inama zitegura iyi gahunda zibare muri Stain Paul buri wa Kane uwakenera ibindi bisobanuro yabaza kuri telefone zikurikira : 078830 6735 cyangwa 0788977169 , 0784844798

Ikindi nuko uyu mwana akiriho .

Iyi komite irasaba ababa bazi abarebwa n’ iri tangazo kubibamenyesha.

5
Kamikazi 2018-06-03 07:11:48

Ayi weeee!!!Ese kuri Ste famille harokotse Abatutsi 300 gusa??????Mana yanjye bari bashize disi.Mwarakoze Nkotanyi nziza!!Uwambwira ko uriya mwana w’inkotanyi wari kuri Ste famille akiriho?Akwiye kugororerwa rwose ndetse n’abandi.

6
rk 2018-06-03 06:54:27

Bakoze neza cyane! ntakuntu les FAR zitari gutsinda zica abanyarwanda (cg zishyigikiye ubwicanyi), zirwana nabandi banyarwanda barokoraga abicwaga.... c’etais un peu comme le bien contre le mal, et... tjs le bien fini par remporter... niyo mutabyemera ukuri nuko kumeze. kandi rwose njya numva bamwe babivuga ukundi, iyo FPR iza yica nubu ntiba igifite ubutegetsi. hari uwo numvise witwa Matata avuga ngo FPR yaje yica za remera hose. non c’est faut! Njye ndi mubarokowe na FPR badukuye munzu hariya i Remera ntago babanje kutubaza ubwoko bwacu , nta rangamuntu batubajije nkuko abicanyi bakoraga ahubwo baraduhetse kuko kugenda tutabishoboraga , badushyira mumodoka baduhungishiriza kuri stade! ibyo ndabyibuka neza cyane. aho muri stade twahasanze abantu nka 5 milles ( ndakumenyesha ko abenshi muribo bari ABAHUTU ) en fait FPR yanarokoye abahutu benshi par rapport y’abatutsi njye niko mbibona...

Kwamamaza