IGIHE

Volkswagen yahagaritse gukora imodoka z’amateka zo mu bwoko bwa Beetle

1 10-07-2019 - saa 22:14, IGIHE

Uruganda rwo mu Budage rwa Volkswagen rwahagaritse gukora imodoka zo mu bwoko bwa Beetle, bufatwa nk’ubumaze igihe kinini ku isoko kurusha ubundi.

Nyuma y’imyaka 80 amateka y’iyi modoka agiye kugera ku musozo kuko kuri uyu wa Gatatu, aribwo Beetle ya nyuma yasohotse mu ruganda zateranyirizwagamo rwa Puebla muri Mexique. Iyi modoka yaguraga $23,045.

Iyi niyo modoka Adolf Hitler yafataga nk’imodoka ya rubanda, aho yaje kuba imodoka ikunzwe cyane ku Isi nyuma y’Intambara ya mbere y’Isi.

Yashushanyijwe n’umuhanga w’umunya-Autriche Ferdinand Porsche, waje no gushinga uruganda rwe rukora imodoka zinyaruka cyane. Beetle yakozwe bwa mbere mu 1938. Kugera mu 1972 hari hamaze gukorwa izigera kuri miliyoni 15.

Volkswagen iheruka kugerageza kubyutsa isoko ryazo, ariko mu kinyejana kirimo gukoreshwamo imodoka nini, zigiye hejuru kandi zifite ingufu nyinshi zizwi nka SUV cyangwa CUV, utumodoka duto nka Beetle twisanze tutakigezweho.

Kugeza ubu hari hamaze kugurishwa imodoka za Beetle zisaga miliyoni 21 mu myaka yose ishize.

Imodoka ya nyuma ya Beetle yasohotse mu ruganda kuri uyu wa Gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro 2019-07-11 08:03:35

Nibyo rwose, igikeri ni imodoko itakigezweho

Kwamamaza