IGIHE

USA: Ishuri rya mbere rigiye kubakwa mu buryo bukumira amasasu

0 23-08-2019 - saa 13:50, IGIHE

Ishuri ryo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rigiye kongera kubakwa mu buryo butakorohera abitwaje intwaro kwica abanyeshuri mu bitero bikunda kwibasira ahahurira abantu benshi.

Iri shuri ryitwa Fruitport High School ryo muri Michigan, niryo rya mbere muri Amerika rigiye kongera kubakwa rishyirwemo za bariyeri mu nzira zinyura mu nzu zishobora kuzibira amasasu.

Ibi bizabuza urasa kubona ahantu hose mu gihe haramuka habayeho igitero runaka. Ibyumba by’amashuri nabyo bizahindurwa ku buryo abanyeshuri babasha kwihisha byoroshye mu gihe byaba ngombwa.

Amadirishya areba mu byumba by’amashuri azashyirwamo ibirahuri bidapfa gupfumurwa n’amasasu, imiryango ijye icungwa n’abayobozi b’ishuri muri ako gace bashobora gufunga buri muryango mu karere kose bakanze ahantu runaka.

Umuyobozi wa Fruitport High School, Bob Szymoniak, yabwiye Washington Post ko iyi gahunda izagera aho ikakirwa n’amashuri yose muri Amerika kuko ishuri ryubatswe gutya riba ridasanzwe.

Ibitero byo kurasa abanyeshuri byakajije umurego mu 2018 muri Amerika, nibyo byatumye uyu mushinga utekerezwa ukazatwara miliyoni 48 z’amadolari.

Umwaka ushize ibitero byagabwe mu mashuri abantu 113 barapfuye cyangwa barakomereka. Muri Gashyantare 2018, uwari umunyeshuri muri Marjory Douglas High School muri Parkland yishe 17 abandi 17 barakomereka akoresheje imbunda.

Muri Gicurasi umwaka ushize nabwo umunyeshuri yishe abantu 10 akomeretsa 14 muri Santa Fe High School muri Texas akoresheje intwaro.

Nyuma y’igitero cyo kurasa abantu benshi muri El Paso i Texas, kuwa 3 Kanama 2019, Perezida Trump yavuze ko ashyigikiye kubanza kwiga ku nkomoko y’umuntu n’ibindi bimwerekeyeho mbere yo kumwemerera kugura imbunda muri Amerika.

Ishuri rigiye kubakwa rizaba rifite ubushobozi bwo gukumira amasasu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza