IGIHE

Ukraine: Imfungwa n’abagororwa bemerewe kwinjira mu gisirikare

0 19-05-2024 - saa 10:54, Umwali Zhuri

Perezida Vladimir Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko ritanga uburenganzira bwo kwinjiza mu gisirikare abakatiwe n’inkiko bari hirya no hino mu magereza y’icyo gihugu, kuba bakwemererwa kujya mu gisirikare mu gihe babisabye.

Ni gahunda icyo gihugu cyihaye igamije kongera umubare w’abasirikare ku rugamba gihanganyemo n’u Burusiya guhera mu 2022.

Imfungwa n’abagororwa bazemererwa kwinjira muri iyo gahunda ni abasigaje gufungwa imyaka itari hejuru y’itatu.

Iyi gahunda ntabwo ireba abafunzwe bazira ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gucuruza no gukora ibiyobyabwenge, ibyaha bya ruswa n’ibihungabanya umutekano.

Nubwo bimeze gutyo, Russian Today yatangaje ko abahamijwe ibyaha byo kwica bidaturutse ku bushake nabo bemerewe kujya muri iyo gahunda.

Muri Mata uyu mwaka Ukraine yatangaje ko hari imfungwa n’abagororwa basaga 4500 bagaragaje ko bashaka gukorera igihugu biciye mu gisirikare.

Mu gihe Ukraine ivuga ko kuva urugamba rwatangira imaze gupfusha abasirikare ibihumbi 31, u Burusiya bwo bwatangaje ko bumaze kwica abasirikare ba Ukraine basaga 111,000.

Imfungwa muri Ukraine zemerewe kuba zajya mu gisirikare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza