Perezida Vladimir Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko ritanga uburenganzira bwo kwinjiza mu gisirikare abakatiwe n’inkiko bari hirya no hino mu magereza y’icyo gihugu, kuba bakwemererwa kujya mu gisirikare mu gihe babisabye.
Ni gahunda icyo gihugu cyihaye igamije kongera umubare w’abasirikare ku rugamba gihanganyemo n’u Burusiya guhera mu 2022.
Imfungwa n’abagororwa bazemererwa kwinjira muri iyo gahunda ni abasigaje gufungwa imyaka itari hejuru y’itatu.
Iyi gahunda ntabwo ireba abafunzwe bazira ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gucuruza no gukora ibiyobyabwenge, ibyaha bya ruswa n’ibihungabanya umutekano.
Nubwo bimeze gutyo, Russian Today yatangaje ko abahamijwe ibyaha byo kwica bidaturutse ku bushake nabo bemerewe kujya muri iyo gahunda.
Muri Mata uyu mwaka Ukraine yatangaje ko hari imfungwa n’abagororwa basaga 4500 bagaragaje ko bashaka gukorera igihugu biciye mu gisirikare.
Mu gihe Ukraine ivuga ko kuva urugamba rwatangira imaze gupfusha abasirikare ibihumbi 31, u Burusiya bwo bwatangaje ko bumaze kwica abasirikare ba Ukraine basaga 111,000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!