U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

15 14-04-2018 - saa 18:26, Mukaneza M.Ange

Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije bigabye ibitero ku birindiro bikekwa ko bibitswemo intwaro z’ubumara muri Syria, u Burusiya bwatangaje ko yabashije gushwanyaguriza mu kirere 71 mu 103 byari byatewe.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yo muri Syria nibwo Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byagabye ibitero ku kigo kiri mu mujyi wa Damascus ndetse n’ibindi bibiri biri hafi y’uwa Homs.

Ibi bihugu bivuga ko byagabye ibi bitero mu rwego rwo kwihaniza Syria ikomeje gukoresha intwaro z’ubumara, igiheruka akaba ari icyabaye mu cyumweru gishize mu mujyi wa Douma gihitana abasaga 40 abandi 500 bagakomereka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mu ngabo z’u Burusiya, Lt Gen Sergey Rudskoy yavuze ko ibisasu bikomeye bigera 103 aribyo byagabwe ahantu hatandukanye muri Syria, 73 muri byo bishwanyaguzwa bitaragera ku butaka.

Nk’uko Aljazeera yabitangaje, Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yemeje ko Syria yifashishije ibisasu byakozwe n’Abarusiya byo mu bwoko bwa S-125, S-200, 2K12 Kub mu gushwanyaguza iby’Abanyamerika n’abo bafatanyije.

Muri ibi bitero Amerika yakoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa Tomahawk bifite ubushobozi bwo kugera muri kilometero 1667, u Bufaransa bwohereza indege zikomeye z’intambara zirimo Mirage na Rafale, mu gihe u Bwongereza bwakoresheje Tornado GR4s enye. Ibi bihugu byemeza ko urugamba bateguye rwagenze neza.

Muri Mata 2017 nabwo Amerika yarashe ku birindiro bya gisirikare muri Syria, aho byavugwaga ko ariho haturutse intwaro z’ubumara zagabwe ku baturage bo mu mujyi wa Khan Sheikhoun zigahitana abagera kuri 85 barimo n’abana.

Kuva mu myaka yashize ubutegetsi bwa Bachar el-Assad bwagiye bushinjwa kurasa ibisasu bikozwe n’ibinyabutabire bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Raporo yakozwe n’Ikigo gishinzwe gukumira ikoreshwa ry’ibisasu by’ubumara yagaragaje ko hagati ya 2014 na 2015, ubutegetsi bwa Assad bwakoresheje by’ubumara.

Syria n’u Burusiya bibyamaganira kure, bikagaragaza ko ari ibihimbwa n’ibihugu bitifuza ko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rukomeza.

Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byafatanyije kurasa ibisasu kuri Syria
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
xx 2018-04-20 02:10:08

USA ntanshuti igira, muba inshuti kubera impamvu ariko irambirwa vuba.

2
x 2018-04-20 02:02:48

ahubwo buriya bahaye umwanya mwiza uburusiya bwo kurinda cyria muburyo bwa misile bayiteraho.ntagisasu nakimwe cyabo kizongera kugwa muri cyria

3
tony 2018-04-15 12:22:07

I love USA cyane iyo iri guhondagura aba barabu

4
Mohammed 2018-04-15 11:52:36

ubundi ge nifuzaga ko Syria bayisenya yose ..ntakeza kabarabu

5
Anatpr 2018-04-15 09:19:36

Uriya musaza trump arisaziye ariko nakataraza azakazana

6
Chadro way musigati 2018-04-15 02:29:38

uburusiya bwavyifashemwo neza kuko bwakoroye izirenga igice ariko nabwo bukwiye gushira mubikorwa bukareka amajambo

7
x 2018-04-15 02:17:53

abantu birirwa bavuga ibigwi by’intwaro zabo,wagirango hari ikindi zakorewe uretse kwica ikiremwa muntu ngaho ONU nirengere izirakarengane zirimo kuzira ubusa,ibikorwa remezo batazigera bubaka narimwe,barimo kubirimbura kandi ngo barimo gushakira amahoro cyiria.ubu ntimubona ko ibihugu byashyize ONU ko aribyo bibangamiye umutekano w’isi ikaba yarabuze amahoro kubera byo.

8
support syria 2018-04-15 00:26:38

US ni abambari babo bazabeshya kugeza ryari koko nyuma ya Irak,Afghanistan,libya bavuga ko hari intwaro z’ubumara zakoreshejwe hagakorwa enquete ntizigaragare ariko bakavunira ibiti mu matwi bagatera ibindi bihugu binyuranyije na amategeko mpuzamahanga bo bayica uko bashaka.Ngarutse kuri syria ibyabaye ejo mu rukerera barasa missile kandi nta perereza ryakozwe ngo barebe koko niba ibyo bitwaro byubumara byarakoreshejwe ngo barebe ko hari bimenyetso hanyuma bake conseil de securite uburenganzira ariko ibyo byose byirengagijwe bararasa bigaragare ko US

9
Denys 2018-04-14 22:32:31

Politiki zibera kwisi usanga zikorwa nabantu bibwirako bazi ubwenge ariko burya ntabwo bagira ahubwo nuko abayoboke batarakanguka cyangwa babuze ibyo babikoraho baricecekera. Nawese dushyize mukuri mubona abasilikali bamaze iki??? Ahubwose niba hariho icyo bamaze ibikorwa byabo byakagombye kuba ibihe ???
Abantu baricara bakirirwa bica abantu basahura umutungo kamere Imana yashyize mwisi kugirango uzayoboke abo yaremye. Abayuda bakawukoramo inyuma byifashishwa mukurimbura imbaga. Nonese iyo za Leta ziguze intwaro iremereye musesenguye mubona Hari icyo izamarira abenegihugu???
Bose bayiguze Hari icyo izabamalira usibye kuzabica zikamara nimiryango yabo???
Gutoza umusilikali Ni ugutoza umwanzi. Kumugurira ibikoresho Ni ukwiteganyiriza ibizakwica bikica nabawe.
Bariya Bose ibyo barimo bakoresha byitwako byakozwe nabahanga umuntu yagereranya nabarozi. Mwibaze abana bahasiga ubuzima barangiza ngo barashyiraho bagafasha UNICEF. Mwibaze umubare wabapfakazi babasilikali uko bangana mwisi. Umubare wimfubyi bisiga.
Ubumuga bisigira babandi bitwa abasilikali bataye igihe batozwa.
Umuntu atekereje neza hariho Minisiteri zitakagombye kubaho cyangwase zikabaho bazifata nkabasekirite.
Umuntu atoza uzamwica Kabuki????

10
samputu 2018-04-14 16:43:02

USA,UK

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza