IGIHE

U Burayi bugiye gushora miliyari 340$ mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere

0 1-12-2021 - saa 17:58, Bukuru JC

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko ugiye gushora miliyari 340$ azakoreshwa n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ku Isi yose, mu rwego rwo kwiteza imbere mu birimo ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi.

Iyi gahunda y’u Burayi iteganya ko aya mafaranga azatangira gukoreshwa kuva muri uyu mwaka kugera mu 2027, aho izagirwamo uruhare n’ibigo by’iterambere mu Burayi ndetse no mu nzego z’abikorera.

Abasesenguzi bamwe batangaje ko akamaro k’iri shoramari ry’u Burayi ari uguhangana na gahunda izwi nka Belt and Road Initiative yatangijwe n’u Bushinwa mu 2013, aho bwateye inkunga imishinga y’iterambere mu bihugu bitandukanye ku Isi, bikubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, ibyambu, ibibuga by’indege n’ibindi bitandukanye.

Belt and Road Initiative ifatwa n’u Bushinwa nka gahunda igamije kongera imbaraga z’icyo gihugu mu bijyanye n’ubucuruzi, aho amafaranga atangwa n’u Bushinwa akoreshwa mu mishinga usanga idapfa kubona inkunga iturutse mu miryango izwi nka Banki y’Isi na IMF. Icyo EU igamije ni uguha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere andi mahitamo yo kubona amafaranga bikeneye mu iterambere ryabyo.

Kuva iyi gahunda yatangira, u Bushinwa bumaze gutanga miliyari 138$ kugera mu mwaka ushize, ariko aya mafaranga akazakomeza kwiyongera bijyanye n’indi mishinga iteganyijwe guterwa inkunga.

Bamwe mu bakurikirana iby’ihangana ry’u Bushinwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bemeza ko bigoye kuba ibihugu birimo ibyo muri Afurika byakwizera kubona amafaranga aturutse muri EU bitewe n’amananiza ayashyirwaho, arimo kubahiriza amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi usanga bitavugwaho rumwe ku Isi.

Ku rundi ruhande, kuba aya mafaranga atazatangwa na Leta z’ibihugu bigize EU, ahubwo agaturuka mu bikorera no bindi bigo nterankunga, byumvikanisha ko kuyabona n’ubundi bitazaba byoroshye.

EU ishinja u Bushinwa gukenesha ibihugu biri muri gahunda ya Belt and Road Initiative bitewe n’inguzanyo z’umurengera bitazashobora kwishyura, ariko Leta ya Beijing ikavuga ko ibyo ikora byose byubahiriza uburenganzira no kwishyira ukizana kw’ibihugu bakorana.

U Burayi bwashyizeho miliyari 340$ azifashishwa n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere mu kwiteza imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza