Geffray yabivuze ku Cyumweru, nyuma y’iminsi ishize habaye imirwano hagati y’abanyeshuri bigaragambya na polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo.
Yasobanuye ko amasomo azahagarikwa muri ayo mashuri kuko ibisabwa kugira ngo abanyeshuri n’abakozi bayo bagire umutekano bitaruzura. Yongeyeho ko kuva imyigaragambyo yatangira, amashuri 24 yatwitswe cyangwa yangijwe.
Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bamaze iminsi bigaragambya, basaba ko ireme ry’uburezi rinozwa. Binubira ibura ry’abarimu, ubucucike mu mashuri n’inyubako zishaje.
Iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize i Paris, ikwira no mu yindi mijyi irimo Montpellier, Nantes na Marseille.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yatangaje ko amashuri 735 muri 3.700 yo mu gihugu yari yagizweho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo.
Geffray yavuze ko umubare w’amashuri ashobora kugerwaho n’ingaruka kuri uyu wa Mbere ushobora kungana n’uwagaragaye ku wa Gatanu. Icyakora, yijeje ko amasomo azagenda asubukurwa buhoro buhoro.
Yashinje bamwe mu baharanira impinduka muri politiki kwinjirira imyigaragambyo y’abanyeshuri, bakayikoresha mu bikorwa by’urugomo.
Ati “Hari abantu baharanira impinduka muri politiki, binjiye mu myigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bayambura abanyeshuri ubwabo, bishora mu rugomo rukabije.”
Yakomeje ati “Biragaragara ko ibi biteza ibyago abakozi bacu n’abanyeshuri bacu.”
Minisitiri Geffray yavuze ko abakozi 78 bo mu burezi bakomeretse, agaragaza ko ari ibintu batari barigeze babona.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yatangaje ko ku wa Gatanu hafashwe abantu 1.747.
Nubwo bimeze bityo, abategura iyi myigaragambyo basabye ko ikomeza ku wa Kabiri, bashinja Guverinoma kudafata ingamba zifatika zo gukemura ibibazo bagaragaje, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byabitangaje.
Ku Cyumweru, Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yavuze ko Guverinoma ye irimo gufata izindi ngamba zo gukemura ibibazo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abakozi bo mu burezi bahura na byo.
Yasobanuye ko zirimo gutuma amasomo akomeza, kunoza inyubako n’ibikoresho by’amashuri, kunoza ingengabihe y’amasomo no kurushaho gukorera mu mucyo mu buryo bwo kwakira abanyeshuri muri kaminuza hifashishijwe urubuga rw’ikoranabuhanga.






Ibitekerezo 0