IGIHE

U Bufaransa bwashyizeho umusoro ushobora gukora ku bigo bikomeye muri Amerika

1 11-07-2019 - saa 13:02, IGIHE

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse ko hakorwa iperereza ku mugambi w’u Bufaransa wo gushyiraho umusoro ku bigo bikomeye by’ikoranabuhanga.

Umujyanama wa Trump mu bucuruzi Robert Lighthizer, mu itangazo yasohoye yavuze ko ‘Leta zunze Ubumwe za Amerika zitewe impungenge n’uko umusoro ku bigo by’ikoranabuhanga...ubogamye kandi ureba ibigo byo muri Amerika’.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, iri bwemeze umusoro wa 3% ku byinjijwe n’ibigo bitanga serivisi muri iki gihugu, aho ibigo nka Google na Facebook, biri imbere mu birebwa n’iri tegeko.

Ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye bijyana ibyicaro byabyo mu bihugu bifite imisoro iri hasi kugira ngo bigabanye ibyo bisora.

Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire aherutse gutangaza ko umusoro wa 3% uturutse ku bigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bizongera miliyoni 563 z’amadolari ku mwaka, ukaba ureba ibigo 30 byigenjemo ibyo muri Amerika, u Bushinwa, u Budage, Espagne n’u Bwongereza.

U Bufaransa bwahakanye ko uyu musoro ureba gusa ibigo byo muri Amerika. Uyu musoro uzagira ingaruka ku byo ibigo by’ikoranabuhanga byinjiza aho bizabura nibura miliyoni €750 ku mwaka kuko uzakoreshwa ku byo byinjiza bivuye mu bucuruzi bwo mu ikoranabuhanga nko kwamamaza.

Ibigo bizagirwaho ingaruka n’uyu musoro harimo; Google, Amazon, Facebook, Apple, Uber, Airbnb, Booking.com n’ikigo cyo mu Bufaransa gikora ibyo kwamamaza kuri internet kitwa Criteo.

Google ni kimwe mu bigo birebwa n'umusoro wa 3% w'u Bufaransa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Seka The Promoter 2019-07-11 06:49:55

Babonye abo bashaka kwigerereza!! America imitegekere yayo yubatswe muriza 1700.. so, ntawuteze kuyica intege kuruyu mubumbe dutuyeho.

Kwamamaza