IGIHE

Türkiye yarakariye Suède nyuma yo gutwikira Korowani kuri ambasade yayo

0 24-01-2023 - saa 11:11, IGIHE

Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdogan, yabwiye Suède ko igihugu cye kitazigera kiyishyigikira mu busabe bwo kwinjira muri NATO, ni nyuma yuko abigaragambyaga mu mujyi wa Stockholm batwitse Korowani.

Umunyapolitiki wo muri Suède, Rasmus Paludan, yatwitse korowani [Quran], mu myigaragambyo yo kuwa Gatandatu yabereye kuri Ambasade ya Türkiye mu mujyi wa Stockholm inzego z’umutekano zimurebera.

Mu ijambo Erdogan yavuze nyuma y’inama y’abaminisitiri, yashimangiye ko ‘abatumye habaho igikorwa cy’urukozasoni imbere ya ambasade ya Türkiye, ntibategereze ubufasha bw’igihugu cyacu mu kuba umunyamuryango wa NATO’.

Ati “Niba mukunda cyane abagize imitwe y’iterabwoba n’abanzi ba Islam mukanarengera, turabagira inama yo kuba ari bo musaba ubufasha ku mutekano w’ibihugu byanyu”.

Guverinoma ya Suède yitandukanyije n’icyo gikorwa ariko icyitirira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yavuze ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ari inkingi ya mwamba muri demokarasi ariko yongeraho ko ‘gutwika igitabo gitagatifu ari igikorwa cy’agasuzuguro’.

Türkiye ifite urufunguzo rwo kwinjiza Suède na Finland muri NATO.

Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdogan yavuze ko igihugu cye kitazafasha Suède mu kwinjira muri NATO
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza