IGIHE

Trump yihimuye ku Bushinwa yongera imisoro ku bicuruzwa bya miliyari $300

0 24-08-2019 - saa 12:30, Habimana James

Intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa ikomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho Perezida Donald Trump yongereye imisoro y’ibucuruzwa byavaga mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 300 z’amadorali ya Amerika.

Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yongeye imisoro ingana na 5% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyali 300 z’amadorali.

Trump afashe uyu mwanzuro nyuma y’aho u Bushinwa nabwo bwongereye imisoro y’ibicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 75 z’amadorali ya Amerika.

Trump yagize ati “Ikibabaje ni uko ubuyobozi bwayoboye Amerika bwagiye bufasha u Bushinwa muri ibi byose, ubu bikaba bitangiye kuba ikibazo gikomeye ku banyamerika batanga imisoro.”

Yavuze ko nk’umukuru w’igihugu adashobora kwemera ko ibi byongera kuba.

Trump kandi yavuze ko yasabye inganda zo muri Amerika zikorera mu Bushinwa ko zahava zikajya gukorera muri Amerika.

U Bushinwa bwongereye imisoro ku bicuruzwa ibihumbi bitanu biva muri Amerika biva kuri 5% kugeza 10%, ni ku bicuruzwa birimo ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

U Bushinwa bwatangaje ko ibi biciro bishya bifite agaciro ka miliyari 75 z’amadorali, bizakorwa mu byiciro bibiri kimwe kizatangira kubahirizwa kuva tariki 1 Nzeri uyu mwaka ikindi tariki 15 Ukuboza.

Trump na we yahise atangaza ko Amerika izongera imisoro ku bicuruzwa by’u Businwa bikava kuri miliyari 250 z’amadorali, ni ukuvuga kuva kuri 25% kugera kuri 30% guhera tariki 1 Ukwakira uyu mwaka.

Yavuze kandi ko ateganya kongera imisoro ikagera kuri miliyali 300 z’amadorali ku bindi bicuruzwa by’u Bushinwa aho kuba 10% bikaba bibaye 15%.

Ibi bibazo hagati y’ u Bushinwa na Amerika byateje ihungabana ry’ubukungu bw’Isi no muri Amerika muri rusange.

Perezida Donald Trump yakunze kugaragaza ko atishimiye ko u Bushinwa ari bwo bwungukira cyane mu bucuruzi bukorana na Amerika.

Hari ababona ko ari politiki ya Amerika yo guhagarika umuvuduko w’ubukungu u Bushinwa buriho utuma bugenda bugira n’ijambo rikomeye mu Isi.

Perezida Trump na Xi Jinping w'u Bushinwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza