Trump yavuze ko amagambo yo ‘gusuka umujinya n’umuriro’ kuri Korea atumvikanye uko abishaka

17 11-08-2017 - saa 12:21, Ferdinand Maniraguha

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko umuburo aherutse guha Koreya ya Ruguru atumvikanye neza nkuko yashakaga kubivuga.

Trump yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru itangaje ko iri kwitegura kurasa kuri Guam, ikirwa cya Amerika giherereye mu Nyanja ya Pacifique.

Intandaro ya byose Korea ya Ruguru ivuga ko ari intwaro Amerika ikomeje kurunda muri Korea y’Epfo hafi y’umupaka na Korea ya Ruguru ndetse no kuba icyo gihugu gikomeje kubangamira inyungu za Korea ya Ruguru muri Loni kiyisabira ibihano bya buri kanya.

Mu cyumweru gishize Loni yafatiye ibihano bitandukanye birimo ibijyanye n’ubucuruzi n’ubukungu kubera kurenga ku mabwiriza yo kutongera kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Kuri uyu wa Kane ibiro ntaramakuru KCNA bya Leta ya Korea ya Ruguru byatangaje ko hari gutegurwa ibisasu byo mu bwoko bwa Hwasong-12 bizaterwa hafi y’ikirwa cya Guam.

Korea ya Ruguru ivuga ko ibyo bisasu bizatwara iminota 18 ngo bigere muri Guam, gusa abashinzwe umutekano muri Guam bo bavuze ko bishobora gufata iminota 14.

Kuri uyu wa Kane Trump yabwiye abanyamakuru ko umuburo we kuri Korea ahari utumvikanye neza.Trump mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko Korea nibarasaho azayisukaho umuriro n’umujinya.

Kuri uyu wa Kane yabisubiyemo ati “Ahari nakoresheje amagambo adakomeye cyane.Reka turebe icyo Perezida wa Korea ya Ruguru akora kuri Guam.Ntacyo azayikoraho, hazabaho ibintu bitigeze bibonwa n’umwe ku isi.Muzabyibonera kandi na we azabibona.”

James Mattis, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe umutekano yavuze ko igisirikare cyiteguye gusa yanga gusobanura byinshi kuko ngo batamenera amabanga yabo umwanzi.

Nubwo ibihugu nk’u Buyapani na Korea y’Epfo biri gushaka igisubizo ngo umwuka mubi hagati ya Korea ya Ruguru na Amerika ugabanuke, impuguke zivuga ko amazi yarenze inkombe nk’uko CNN yabitangaje.

Korea ya Ruguru yavuze ko ibisasu byayo bizagera muri Guam binyuze mu duce tw’u Buyapani.

Mu Buyapani hari ikoranabuhanga ryatanzwe na Amerika ryo kwirinda ibitwrao kirimbuzi icyakora mu duce ibisasu bya Korea bishobora gucamo ubwo bwirinzi ntiburahagera.

Trump yabwiye abanyamerika gutuza abizeza ko umutekano wabo urinzwe.

Icyifuzo cyo kurasa kuri Amerika biteganyijwe ko kizashyikirizwa Perezida Kim Jong Un hagati muri Kanama.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
baraka gentil 2017-08-14 01:47:08

Iyi ntambara irashaka gutegura intambara yisi yagatatu kbs

2
Veteran 2017-08-13 02:23:39

Igituma America itarimbura North Korea Ni position geographique ya Seoul gusa iri kuri miles 35 uvuye ku mu paka na NK, ariho hari ibihumbi bya artilleries byahita birasa kuri uwo mujyi mu kanya gato cyane. Otherwise nukes bazibambura hamwe na artillery, Seoul iyo iza kuba iri hepfo gato.

3
Bijumba 2017-08-12 14:57:25

America iriyemera, ifite izo nuclear bombs ibihumbi nibihumbi nyamara yo ntawe uyuvuga. Korea kubita imbwa nubundi abanyamerica baratujujubije, batubujije epfo naruguru.

4
Elie Kwizera 2017-08-12 10:21:04

Ikigaragara nuko ibyo Timothy yahanuye birimo gusohora abantu bakwiye kuba maso no kwezwa birinda ibyaha n’ibisa nabyo ejo tutazatugurwa , Uwiteka tabara isi kdi urengere Itorero waguze amaraso y’igiciro ugabanye abarimbuka wongere abizera binyuze mu miburo yawe. Ubwenge !!! Umubwiriza 7.12

5
vic 2017-08-12 08:19:36

koreya izikoza ihwa Ku ibya!

6
prince 2017-08-12 04:30:47

nibareke intambara ntaciza kirimo bumvikane

7
C 2017-08-12 00:47:21

Trump nakubite imbwa

8
Ukuri 2017-08-12 00:30:44

Ikibwana kirashaka gukora mu jisho ry’intare nzaba ndeba.

9
Jeje 2017-08-11 19:23:10

gifite abagishuka naho cyo kirabizi ko America yakiribata ,North Korea igasibangana kuri carte yisi . Ariko abagishuka bose birengagije ko america iri kumwanya wambere mugisirikare for long time !!kandi sikubwimpuhwe zabo . Intambara yisi ya 3 muyitege

10
Tito 2017-08-11 17:53:36

Ngaho icyo cyana kizibeshye. Ntabwo abatuye Isi ari banyirarume. Bo bacyirira n’amaraso bakayarigata.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza