Trump yashinje u Budage kuba imbohe y’u Burusiya

0 11-07-2018 - saa 20:31, Ishimwe Israel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashinje u Budage ko bwigaruriwe n’u Burusiya avuga ko gaz bugura muri icyo gihugu ikomeza kugikungahaza.

Ibi yabitangaje mbere y’amasaha make y’itangizwa ry’inama y’ibihugu biri mu Muryango w’ibihugu bishinzwe gutabarana (NATO) iteraniye i Bruxelles mu Bubiligi.

CNN yatangaje ko mu nama Trump yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ati “U Budage ni imbohe y’u Burusiya. Ntabwo bikwiye.”

Trump yakomeje agaragaza ko Amerika yiteguye kuburengera mu maso y’u Burusiya nubwo butanga miliyari z’amadolari mu kwishyura leta ya Moscow ibijyanye n’ingufu za gaz. Yabajije uko NATO yakomera mu gihe u Budage burushaho gukungahaza u Burusiya.

Ati “U Budage bugenzurwa n’u Burusiya kubera ingano ya gaz bukura muri iki gihugu kandi ni ikintu kibi kuri NATO. Ndatekereza ko NATO ikwiye kubirebaho.”

Muri Mata 2017, Perezida Trump yanenze abayobozi ba Nato avuga ko ntacyo bamaze ndetse uyu muryango usa n’utakiriho kuko ngo washinzwe mu myaka myinshi ishize ariko ibihugu biwugize bitabasha gukora ibyo byiyemeje. Nyuma y’iminsi mike yisubiyeho avuga ko Nato irimo gukora akazi keza ko kurwanya iterabwoba.

NATO yashinzwe ku wa 4 Mata 1949, ibarizwamo ibihugu 29 byo mu Majyaruguru ya Amerika n’iby’i Burayi.

Stoltenberg avuga ku magambo ya Trump, yasobanuye ko nubwo hari ibishobora gutandukanya ibihugu bihuriye muri NATO, “Dukomera iyo turi hamwe kurusha dutatanye.”

Chancelier w’u Budage, Angela Merkel, yavuze ko igihugu cye cyigenga ndetse gitanga umusanzu wacyo mu muryango.

Inama iheruka guhuza Trump na Merkel yasojwe bombi batumvikana ku birebana n’ubucuruzi. Trump yatangaje amagambo yumvikanamo igisa no kugarura umwuka mwiza nyuma yo guhurira na Merkel mu nama ya NATO mu Bubiligi.

Aya magambo yatangajwe mu gihe Perezida Trump yitegura guhurira i Helsinki na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu cyumweru gitaha.

Mu 2016, Perezida Putin yashyize Amerika ku rutonde rw’ibihugu bibangamiye umutekano w’u Burusiya. Umubano w’u Burusiya n’ibihugu by’u Burengerazuba bw’Isi wangiritse cyane kuva muri Werurwe 2014, ubwo mu gace ka Crimea ko muri Ukraine hatangiraga imyigaragambyo kugeza ubwo uwayoboraga ako gace ahungiye mu Burusiya.

Uburengerazuba bw’Isi bubushinja gushyigikira ibikorwa by’abivumbuye ku butegetsi mu Burasirazuba bwa Ukraine, bwo bukabyamaganira kure.

Trump yashinje u Budage kuba umunyago w’u Burusiya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza