Trump yashimangiye kudashyigikira ibyemezo bya Obama asubika urugendo rwe mu Bwongereza

3 12-01-2018 - saa 11:32, Mukaneza M.Ange

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko atazitabira umuhango wo gufungura inyubako nshya ya ambasade y’igihugu cye mu Bwongereza nk’uburyo bwo kugaragaza ko adashyigikiye kuba ubutegetsi bwa Barack Obama bwaragurishije iyari isanzwe ikorerwamo.

Muri uru ruzinduko rwari ruteganyijwe muri Gashyantare 2018, Trump yagombaga gufungura ku mugaragaro inyubako izakoreramo ambasade ya Amerika mu Bwongereza yuzuye itwaye miliyari 1.2 y’amadolari.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yagaye icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Obama cyo kwimura iyi ambasade ikava mu gace ka Mayfair, ikajyanwa mu majyepfo ya Londres.

Ati” Impamvu nasubitse urugendo rwanjye i Londres ni uko ntashyigikiye kuba ubutegetsi bwa Obama bwaragurishije inyubako ya ambasade yari mu nziza kandi ziherereye ahantu heza i Londres, ku mafaranga make, kugira ngo bubake inshya ahantu habi kuri miliyari 1.2 z’amadolari. Igitekerezo kibi. Barashaka ko nyifungura. Oya.”

BBC ivuga ko uru ruzinduko rwa Trump rutari mu rwego rw’ubutumire bw’ u Bwongereza kuko rwo itariki ruzaberaho itaratangazwa.

Nubwo Trump yashinje Obama kuba ubutegetsi bwe ari bwo bwimuye iyi ambasade, icyemezo cyo kuyimura cyafashwe mu Ukwakira 2008, icyo gihe George W Bush akaba ari we wari perezida.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako ushobora kuzitabirwa n’Umunyabanga wa Amerika, Rex Tillerson.

Trump ntakozwa ibyo kuzafungura inzu ya ambasade ya Amerika mu Bwongereza

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2018-01-13 13:14:03

Ahubwo agomba kuba harikitagenda mumutwe we nkuko bene wabo babivuga akagira nironda, bwoko ryanurenze, ntakintu yemera cyakozwe na Obama kuko yirabura ni byakozwe na mwene wabo arabimwitirira ko yirata ko akize yakongeye, akayigura kuye, naho ubundi ko azaturika

2
gatama 2018-01-13 02:24:59

NyamaraTrump ashobora kuba avangura amoko!! Birababaje,isi yagwiriwe nishyano.Ngo afurika ni umwanda???

3
Rukundo 2018-01-13 00:46:35

Uyu mu type ko afite roho mbi?yirirwa atukana nta muco Mwiza agira,ngaho Afrika ngon’imisarani,none na bene wabo ngo wapi -----

Kwamamaza