Trump na Putin bashobora guhurira mu nama ikomeye yiga ku bibazo byugarije Isi

3 4-06-2018 - saa 08:29, Iradukunda Desire

Ku nshuro ya gatatu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya bashobora guhurira mu nama idasanzwe yiga ku bibazo byugarije Isi.

Nyuma y’imyiteguro y’inama ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un izaba tariki ya 12 Kamena 2018, kuri ubu harimo gutegurwa indi nama ikomeye izahuza Trump na Putin.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Jon Hantsman, yagiye i Washington mu rwego rwo gutegura iyi nama idasanzwe. Gusa igisigaye ni ukwemeranya aho izabera n’igihe.

Byitezwe ko iyi nama izibanda ku bibazo bitandukanye birimo; intambara iri muri Syria, ibibazo bya Ukraine n’ibijyanye no kurwanya intwaro za kirimbuzi.

Putin na Trump bagiye guhura ku nshuro ya gatatu. Ubwa mbere bahuriye mu nama y’ibihugu 20 bikomeye (G20) yabereye mu Budage muri Nyakanga 2017, mu Ugushyingo bongera guhurira muri Vietnam. Kuri iyi nshuro bagiye guhura nyuma y’iminsi Putin atsindiye kuyobora u Burusiya muri manda ye ya kane y’imyaka itandatu.

Iyi nama igiye kuba mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yabaye mu 2016 ari nayo yashyize Trump ku butegetsi gusa u Burusiya bwahakanye ibyo birego.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya bashobora guhurira mu nama idasanzwe yiga ku bibazo byugarije Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
s 2018-06-05 03:03:43

ibiganiro byabo bishingiye kutabangamirana munyungu zaho bagiye gusahura.

2
citoyen 2018-06-04 01:56:30

US niyo iteza intambara zigamije kwiharira ubukungu hirya no hino ku isi. Ibihumbi by’abantu bizigwamo ntacyo bibwiye aba bagabo. Ibiganiro byabo ntakindi biba bigamije uretse kureba ko ntawe ubangamira undi mu nyungu ze. Twe ntacyo mbona bitumariye.

3
P 2018-06-04 01:40:54

IBIBAZO BYUGARIJE ISI 99/100 BITERWA N’AMERIKA.YAKAGOMBYE GUHE UMUTEKANO ISI IKAGIRA AMAHORO .

Kwamamaza