Ubuyobozi bwa TikTok bwatanze ikirego mu rukiko, kigamije kwitambika itegeko riherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishobora gukumira ikoreshwa ry’uru rubuga nkoranyambaga muri iki gihugu.
Iri tegeko rishya rigena ko TikTok izahagarikwa muri Amerika, uretse gusa igihe sosiyete ya ByteDance yo mu Bushinwa yahitamo kurugurisha.
Muri iki kirego ByteDance yatanze, yavuze ko iri tegeko rya Amerika rihonyora uburenganzira bwo kwishyira ukizina bw’iki kigo ndetse n’ubw’Abanyamerika miliyoni 170 bakoresha TikTok.
Iyi sosiyete yakomeje ivuga ko ibirego Amerika ishinja TikTok bishingiye gusa ku byo abantu batekereza, aho kuba ibintu byabayeho.
Amerika ivuga ko TikTok ari urubuga rubangamiye umutekano wayo bitewe n’umubano mwiza bivugwa ko ikigo cya ByteDance rubarizwamo, gifitanye n’ishyaka ry’aba-communiste riyoboye u Bushinwa.
TikTok yo ivuga ko nta mikoranire ifitanye na Guverinoma y’u Bushinwa, ndetse ByteDance yashimangiye ko itazigera iyigurisha.
Mu gihe haba nta gihindutse, iri tegeko rishya riteganya ko TikTok izahagarikwa muri Amerika muri Mutarama mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!