IGIHE

Sara Netanyahu yemeye icyaha cyo gutumiza amafunguro mu buryo butemewe n’amategeko

0 14-06-2019 - saa 10:18, Iradukunda Serge

Sara Netanyahu yemeye icyaha cyo gutumiza amafunguro mu rugo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yumvikana n’ubushinjacyaha yishyura amafaranga yari yakoresheje.

Nkuko biri mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ubutabera ya Israel, Sara Netanyahu, umugore wa Benjamin Netanyahu Minisitiri w’Intebe wa Israel yemeye icyaha nyuma yuko habayeho ubwumvikane n’umushinjacyaha.

Uretse kwemera icyaha Sarah, azishyura amashekeli 55 000 (amadolari 15,300) harimo amashekeli 45 000 ya Leta yatwaye n’amashekeli 10 000 y’amande.

Sarah Netanyahu na Ezra Saidoff, wahoze ari umuyobozi mu rugo rwa Minisitiri w’intebe baregwaga icyaha cyo gukoresha amafaranga ya leta batumiza amafunguro ahenze kandi bitemewe.

CNN yatangaje ko byafashwe nk’icyaha kuko ubusanzwe Minisitiri w’Intebe aba afite umukozi umutekera kandi uhembwa na Leta n’ibiribwa akoresha we n’umuryango we bikagurwa na Leta.

Umufasha wa Benjamin Netanyahu kandi yashinjwaga gukoresha amafaranga y’igihugu mu kwishyura abakozi bashinzwe kwakira abashyitsi kandi akabikora mu minsi y’impera z’icyumweru mu birori bye bwite.

Sara yashoboraga gufungwa imyaka umunani y’igifungo iyo hatabaho kumvikana n’ubushinjacyaha ngo yorohereze ubutabera.

Sara Netanyahu yemeye icyaha cyo gutumiza amafunguro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza