IGIHE

Ruswa yaciye igikuba mu mutima w’ubutegetsi bwa Ukraine: Ibigezweho mu ntambara n’u Burusiya

0 24-01-2023 - saa 13:42, IGIHE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yateguje impinduka zikomeye muri Guverinoma no mu nzego z’umutekano, mu rwego rwo guhangana na ruswa yugarije iki gihugu, nyuma y’umwaka umwe gitangijweho intambara n’u Burusiya.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Zelenskyy ntiyatangaje amazina y’abayobozi baza gukurwaho, ariko yavuze ko impinduka ziri vuba.

Yagize ati "Hari ibyemezo bwite byafashwe - bimwe biri uyu munsi, ibindi ni ejo - bireba abayobozi ku nzego zitandukanye muri za minisiteri n’ibindi bigo bya leta, mu ntara no mu nzego zishinzwe umutekano."

Zelenskyy yatowe mu 2019, yizeza impinduka mu nzego zitandukanye za Leta. Ku rutonde rw’uburyo ibihugu bishyira imbaraga mu kurwanya ruswa (Corruption Perceptions Index) rwakozwe n’umuryango Transparency International mu 2021, Ukraine yashyizwe ku mwanya wa 122 mu bihugu 180.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo byagiye ahabona ko minisiteri y’ingabo ya Ukraine imaze igihe igura ibiribwa by’abasirikare ku biciro biba byatumbagijwe mu nyungu z’ababikora, bituma imitangire y’amasoko ya Leta irushaho gushidikanywaho.

Ku cyumweru, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa ryatangaje ko ryataye muri yombi minisitiri wungirije w’ibikorwa remezo, ashinjwa kwakira indonke ya $400,000 mu isoko ryo gutumiza mu mahanga za moteri (generators) zo gukoreshwa mu bihe by’intambara, muri Nzeri umwaka ushize.

Uyu muyobozi yahise akurwa muri uyu mwanya. Ibinyamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko abayobozi benshi bashobora kwirukanwa, abandi bagatabwa muri yombi.

Kuri uyu wa Mbere kandi Zelenskyy yatangaje ko abayobozi bo muri Guverinoma ye babujijwe kujya mu mahaga mu ngendo bwite, uretse igihe boherejwe na leta.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko byavuzwe ko Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Oleksiy Symonenko, mu mezi y’Ukuboza na Mutarama yigiriye mu biruhuko muri Espagne, mu gihe igihugu kiri mu ntambara. Ikinyamakuru Ukrainska Pravda cyaje gutangaza ko Symonenko yeguye.

Nyuma y’ikibazo cy’amasoko cyavutse muri Minisiteri y’Ingabo, kuri uyu wa Mbere inteko ishinga amategeko ya Ukraine yakoranye ngo isuzume amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta.

Mu ngingo zatangiye gutekerezwaho, harimo ko ibiciro ngenderwaho mu gutanga amasoko byakwemezwa ndetse bigatangazwa ku karubanda, nubwo ari mu bihe by’intambara.

Ibiro bishinzwe kurwaya ruswa mu gihugu byatangaje ko byatangiye iperereza ku bikorwa byo kwigwizaho umutungo cyangwa gukoresha nabi ububasha butangwa n‘itegeko, muri iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni $352.

Ibi byose birimo kuba mu gihe ubukungu bwa Ukraine buri mu bihe bibi cyane, ku buryo iki gihugu gikomeje kwiringira inkunga z’amahaga, haba mu mafaranga Leta ikoresha nko mu mishahara cyangwa se igisirikare, harimo n’intwaro.

Abanyapolitiki barimo abo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bamaze iminsi basaba ko hakorwa igenzura ry’uko inkunga batanga muri Ukraine zikoreshwa, ariko icyo cyifuzo kigaterwa utwatsi.

Umuyobozi wungirije w’ibiro bya Zelenskyy yeguye

Mu gihe hakomeje kuvugwa imikorere mibi na ruswa mu bayobozi bakuru ba Ukraine, kuri uyu wa Kabiri umuyobozi mukuru wungirije w’ibiro bya Perezida wa Ukraine, Kyrylo Tymoshenko, yeguye.

Mu butumwa yanditse kuri Telegram yagize ati "Ndashimira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ku cyizere yangiriye n’amahirwe yo gukora ibyiza buri munsi na buri munota."

Nta mpamvu Tymoshenko yatanze yaba yatumye yegura.

Ku rundi ruhande, byemejwe bidasubirwaho ko Umushinjacyaha mukuru wungirije wa Ukraine, Oleksiy Symonenko, yakuwe ku mwanya we, nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Itangazo ryemeza ko yakuweho ntabwo ritangaza impamvu nyakuri yatumye hafatwa iki cyemezo, icyakora ngo "gishingiye ku cyifuzo cye."

Ukraine ikomeje guhabwa intwaro nyishi zikomeye

Ibihugu byo mu Burengerazaba bw’isi bikomeje kohereza intwaro zikomeye muri Ukraine, aho bigiye no koherezaho ibifaru byinshi by’intambara.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu habaye inama yahuje ibihugu birimo gufatanya na Ukraine ku rugamba, mu cyiswe Ukraine Defense Contact Group.

Icyakora, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Gen Lloyd Austin, yavuze ko ntacyo baratangaza ku kuba baha Ukraine ibifaru bya Abrams, ndetse n’u Budage ntiburemeza ibyo gutanga ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2.

U Bwongereza bwo buheruka koherezayo ibifaru bya Challenger 2 na kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Sea King.

Icyakora, umwe mu bayobozi ba Donetsk bakorana n’u Burusiya, yavuze ko nta kintu gikomeye ibi bifaru bizahindura ku migendekere y’urugamba.

Yavuze ko ubaze ibifaru byose Ukraine yijejwe, byazaba bigize batayo imwe ikoresha ibifaru, zikaba ari ingabo zifite ingufu ku rugamba mu gace kamwe, ariko atari umutwe w’ingabo wakorera mu ntera ya kilometero icumi zirimo kurwanirwaho.

Yakomeje ati "Igikomeye bakora ni ukugenda bakora amatsinda ya gisirikare arimo ibifaru bitatu cyangwa bine. Impamvu ni uko ukoze ‘kampani’ [umutwe w’abasirikare bari hagati ya 80–250] irimo ibifaru icumi, byakoroha kuyitahura no kuyirasa, ku buryo yaraswaho na mbere yo gutangira kurwana."

"Ibifaru bitatu cyangwa bine mu icumi nibyo byagera ku rugamba, bikagera neza ahashobora kugera missile ziraswa ibifaru ndetse n’izindi ntwaro.”

Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, mu nama iheruka ntiyahakanye ko bazatanga ibi bifaru bya Leopard 2, ku buryo ari icyemezo gishobora gufarwa mu minsi mike iri imbere. Ibindi bihugu bibifite nka Pologne, byemeye kubitanga.

Ukraine imaze kubohoza 54% by’uduce twafashwe n’u Burusiya

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko Ukraine ifashijwe n’intwaro zitandukanye ikomeje guhabwa, imaze kubohora nibura 54% by’ubutaka u Burusiya bwari bwafashe guhera ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo intambara yatangiraga.

Ni ubutumwa iki gihugu cyatanze mu gihe hakomeje gukusanywa intwaro zikomeye zo koherezwa muri Ukraine.

Yakomeje iti “U Burusiya ubu bugenzura nibura 18% by’ibice bya Ukraine byemewe ku rwego mpuzamahanga, harimo Donbas & Crimea igenzurwa n’u Burusiya guhera mu 2014.”

Ambasaderi wa Amerika n’uw’u Burusiya bahuye

Mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zishyigikiye cyane Ukraine mu ntambara ihangayemo n’u Burusiya, ndetse irimo kuyiha intwaro nyinshi, amayira ya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi ntiyigeze afungwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo habaye inama yahuje ambasaderi w’u Burusiya i Washigton, Anatoly Antonov na ambasaderi mushya wa Amerika i Moscow, Lynne Tracy, yabereye i Washigton.

Ambasade y’u Burusiya yatangaje iti “Inama hagati ya ambasaderi w’u Burusiya Antonov n’umuyobozi mushya wa ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Moscow, Lynne Tracy, yabereye mu rugo rwa ambasaderi i Washington," nubwo ibyaganiriweho bitatangajwe.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Ryabkov, yabwiye abanyamakuru ko bazakomeza kuganira na Amerika ku bibazo bafitanye, cyane ko ubu hari ibintu byinshi batemeranyaho.

Umuyobozi wungirije w'Ibiro bya Perezida Zelenskyy, Kyrylo Tymoshenko, (iburyo) yeguye
U Burusiya bukomeje guhangana na Ukraine ku rugamba, umwaka urenda kwirenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza