Perezida Trump yirukanye Rex Tillerson wari ushinzwe ububanyi n’amahanga

1 13-03-2018 - saa 16:02, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yirukanye Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Tillerson, amusimbuza Mike Pompeo wari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi, CIA.

Trump yifashishije Twitter ashimira Tillerson, avuga ko umuyobozi mushya yashyizeho yizeye ko azakora “akazi gakomeye.”

Tillerson yari amaze umwaka urenga kuri aka kazi, mbere yo kukajyaho akaba yari umuyobozi w’ikigo cye cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, ExxonMobil. Yari amaze iminsi itatu i Nairobi muri Kenya, igihugu yavuyemo kuri uyu wa Mbere.

Trump yahise agira Gina Haspel Umuyobozi wa CIA, aba umugore wa mbere uyoboye uru rwego rukomeye mu butasi ku Isi.

Nk’uko BBC yabitangaje, umwe mu bantu bakomeye muri White House avuga ku gihe Tillerson yirukanwemo, yahamije ko “Perezida Trump yashakaga ko hajyaho itsinda rishya mu gihe hegereje ibiganiro na Korea ya Ruguru n’ibindi biganiro mu bijyanye n’ubucuruzi.”

Tillerson yirukanwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize aribwo yatangiye urugendo ku mugabane wa Afurika, agitirimuka Trump atangaza ko agomba kugirana ibiganiro na Perezida, Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Nyamara mu gihe cyashize Trump yigeze gutangaza ko Tillerson yari ari guta umwanya we agerageza ibiganiro na Koreya ya Ruguru.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump (iburyo) yirukanye Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Tillerson (ibumoso)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
General De Daulle 2018-03-13 09:15:02

Njye nemera Trump ku buryo akora ibintu. Ni ukuvuga ngo we icyo atekereje kiba itegeko kandi koko ni mu gihe kuko Perezida aba ari Perezida. Ikindi ku batazi uyu Tillerson ni umukire kabuhariwe kandi akanaba incuri kabombo na Vladimir Poutine wa Russia. Ni umucuruzi ukomeye cyane, na biriya byamuteshaga umwanya wo kwikorera ibyo ashaka ngo ! HARI UMUNSI AMERICA IZIZINDURA IGASANGA TRUMP YIKUYEHO NAWE UBWE YIYICAJE YIHAYE AGATEBE.

Kwamamaza