Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

7 12-06-2018 - saa 08:00, Cyprien Niyomwungeri

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bahuriye muri Singapore mu biganiro byitezweho kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi kubera intwaro za kirimbuzi.

Nyuma yo gusuhuzanya mu kiganza byamaze amasegonda nka 12, Trump na Kim, bahise bajya kugirana inama yihariye yitabiriwe n’abasemuzi gusa yamaze iminota nka 40. Aba bayobozi bongeye guhurira ku meza basangira bari kumwe n’ababaherekeje.

Ibiganiro byaranzwe no kutumvikana ku mpande zombi. Trump yigeze gutangaza ko akuyeho ibi biganiro kubera uburakari bweruye bwumvikanye mu mvugo ziheruka za Kim Jong-un, avuga ko yumva bidakwiriye ko byaba muri iki gihe. Nyuma y’umunsi umwe yaje kwisubiraho yemeza ko bizaba kuko impande zombi zagaragaje inyota yo kuganira.

Mu ijambo Trump yavugiye kuri Capella Hotel yahuriyemo na Kim, yatangaje ko ibiganiro byagenze neza kurenza uko buri wese yabitekerezaga.

Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye CNN ko Trump na Kim bari businye amasezerano y’ibyo bari bugereho mu biganiro byabo kugira ngo buri umwe asezeranye undi ko iyo ntambwe izakomeza.

Muri iyi nama Perezida Trump arashaka ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Kim yifuza ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya kandi akagirirwa icyizere n’amahanga yose ko yashyize iherezo ku bushotoranyi bw’igihugu, bigatuma gikurwa mu kato n’ubukene kagiteye.

Ibiganiro bya Kim na Trump byari bimaze igihe kinini bitegerejwe
Kim na Trump mu biganiro n'ababaherekeje
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tanx 2018-06-12 14:50:09

"I do trust him" Trump says of Kim

2
Tanx 2018-06-12 14:50:09

"I do trust him" Trump says of Kim

3
Mugiraneza Alphonse 2018-06-12 07:05:21

Erenga ubiyobozi bwiza buturuka ku Imana ururugendo rwabo ruratanga ishusho yejo hazaza heza pe Imana ibahe umugisha.

4
P 2018-06-12 05:21:05

Ntuzigere narimwe wizera America kandi ndabarahiye ibi kungoma ya trump ntabwo bizakunda .

5
Denys KWIHUGURA 2018-06-12 04:13:34

Uru nurugero rwiza, umwanzi muri politiki ntiyakagombye guhora ari umwanzi kuko abatuye ibihugu nibo bahazaharira.

6
Gatera 2018-06-12 03:22:10

Ibi nibyo ISI ikeneye: Gusenya intwaro zose ku isi,aho kuzikora no kwiga kuzirwanisha.Muli 1945,imbere ya UN Headquarters I New York,hashinzwe icyapa cyanditseho amagambo dusanga muli Yesaya 2:4,havuga ngo:" Inkota zabo bazazicuramo amasuka,amacumu yabo bayacuremo impabuzo.Nta gihugu kizabangulira ikindi inkota,kandi ntibazongera kwiga kurwana".Icyo cyapa nubu kirahari.Nyamara kuva babyandika,hamaze kuba intambara zibarirwa mu magana:Vietnam,Korea,Biafra,Uganda,Rwanda,DRC,Angola,Syria,Afghanistan,Irak,Yemen,etc...
Inyinshi ni Civil Wars (abenegihugu birwanira).Hamaze kuba Genocides nibuze 4: Rwanda,Germany,Armenia na Cambodia.Budget ikoreshwa mu gisirikare ku isi,ni hafi 1.7 Trillions Usd.
Abantu baramutse bumviye imana bagakundana,ibi byose byavaho: Inganda z’intwaro,ibigo bya gisirikare,amagereza,Ministries of Defense,Justice,police,etc..
Nubwo aba basinye "Denuclearisation Treaty of Corean Peninsula",isi iracyafite ibindi bibazo by’ingutu bishobora gutera intambara ya 3 y’isi twese tugashira: Syria,Iran,Ukraine,Baltic States na South China Sea.Nubwo abantu bakomeza gusuzugura imana,nta kabuza izazana Paradizo,ariko ibanje gukuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Ubutegetsi bw’iyo si izaba Paradizo,buzahabwa Yesu.Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Umuntu wese ushaka kuzaba muli Paradizo,agomba kwitandukanya n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza,agashaka imana ashyizeho umwete.Soma Zefania 2:3.Nubwo benshi bakeka ko bitazaba,nta kabuza bizaba,nubwo byatinze.Kuko nta kintu imana ivuga ngo cyekuba.Ni YESU ubwe wabivuze muli Luka 1:37.Nicyo imana yise Umunsi w’Imperuka muli Ibyakozwe 17:31.Ibintu birimo kubera mu isi bitabagaho,byerekana ko uwo munsi uri hafi cyane.

7
pascal ndayisaba 2018-06-12 02:05:32

nivyiza no boba bashitse kuki?

Kwamamaza