IGIHE

Perezida Trump agiye guhurira na Kim Jong-un muri Vietnam

4 9-02-2019 - saa 11:32, IGIHE

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye gukorana inama ya kabiri na mugenzi we wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, izabera mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam ku wa 27 na 28 Gashyantare 2019.

Nyuma yo guterana amagambo kwa hato na hato, Perezida Trump na Kim Jong Un babanje guhurira muri Singapore muri Kamena 2018.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Trump yatangaje ko yiteguye guhura n’uyu muyobozi yahoze anenga ko bikomeye, ngo bakomeze ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Nk’uko yabitangaje kuri Twitter, intumwa za Amerika zavuye muri Korea nyuma y’ibiganiro zagiranye n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, ari nabyo byemerejwemo amatariki y’ibiganiro ku rwego rw’abakuru b’ibihugu.

Ati “Korea ya Ruguru ku buyobozi bwa Kim Jong Un izahinduka igicumbi cy’ubukungu. Ashobora kuzatungura bamwe ariko njye ntibwo antungura kuko nabashije kumumenya kandi nsobanukirwa neza ubushobozi afite. Korea ya Ruguru izahinduka ikindi gisasu, kijyanye n’ubukungu!”

Itangazwa ry’indi nama hagati y’aba bayobozi bombi ribaye nyuma gato ya raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka kugaragaza ko ibikorwa bya Korea ya Ruguru mu gucura intwaro kirimbuzi byahagaze.

Mu ijambo aheruka kugeza ku baturage ba Amerika, Trump yavuze ko ashyize imbere kwihutisha ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu gace ka Korea.

Perezida Trump na Kim baheruka guhurira muri Singapore muri Kamena 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Munyaneza Ange Theodore 2019-02-11 04:30:16

Nyuma gato y’intambara ya 2 y’isi yose babajije Umuyahudi witwa Arbert Enshitein ni ba hari indi ya gatatu yabaho asubiza mu magambo agira ati" ubu hamaze kuba ho intambara 2 z’isi z’amasasu. Nyuma hazabaho iya gatatu izaba rurangiza hanyuma hazabeho n’iya 4 ariko yo ntizamera nk’izabaye kuko abantu bazarwanisha intwaro gakondo nk’inkoni, amabuye ibibando......kuko iyagatatu nibaho izasenya buri kimwe cyose gishobor kwifashishwa". now we are still waitting for that prophecy accomplishment. mu mwaka wa 18564-1856 ibihangange 3 byahuriye mu ntambara yiswe Cremean war USSR Versus France and Britain birangira USSR itsinzwe hasinywaq amasezerano y’i Paris bise "yukoskaress treaty" nyuma gato umudage witwa Otto Von Bismark yarwanye na France mu ntambara yiswe Franco-Prussian war arabutsinda anigarurira two French mother of industrial revolution in France ari zo Alssace and Loraine anatangira gukorera France Isolation policy in international level mu kwirinda ko France yakwisuganya ikagaruka kurwanya abadage .Ariho havukiye inyabutatu y,ibihugu byiyunze"Triple d’Alliance" harimo Germany,Austria-Hongry, na Itally. ku rundi ruhande ubwo muri South africa habaga Anglo-Boer war one yari ishyamiranije abakoroni b’abongereza n’ aba Dutch fomers bikarangira abaongereza batsindwa byatumye ubudage bushyigikira ingabo zitsinze abongereza. maze bituma abongereza n’abarusiya bajya ku ruhande rwa France barema icyo bise "Triple Ettente" bituma uburayi bucikamo 2 bwisanga mu mwuka wo kurebana ay’ingwe ari na byo byabaye intandaro yo kubaho kwa Premierre geurre mondiale mu 1914. iza kurangira ku nsinzwi ikomeye y’ubudage nibihugu bari bafatanije maze Ku itariki ya 11/11/Saa 11:11h mu 1919 i Paris haba amasezerano bise Verssailles Peace Treaty agamije gushyiraho ingamba zakurikizwa ngo hirindwe indi ntambara y’isi no guhemba ibihugu byatsinze intambara no guhana ibyayiteje.Ariko ari ko ibisubizo cyangwa imyanzuro bakuye muri iyo nama niyo yabaye umurama wo kwinza izindi mbuto z,intambara. kuko ku ikubitiro mu mwaka wa 1934 ibihugu byinshi byikuye mu muryango mpuza mahango wa CDN (League of nations). Abadage bayoborwa na Adolf Hitler. umunyagitugu agirana ubucuti n’umutaliyane w’umunyagitugu nawe Benitto Mussolini. ndetse na Hirohitto Jojo mu Buyapani baarema Allience systeme yitwa Lome Tokyo Berlin axis. Kuko muri ya masezerano y’i Verssalles baremye akandi gahugu hagati ya France na Germany bakita Dimiltralised zone (Polland) twaa kwita nka byabindi ngo "hano ni renga renga hano ho ni renga nkumene" mu gitondo cyo ku wa 06/05/1939 ingabo z’abanazi zambutse umupaka zitera muri Polland ibyo France yafashe nk’ubuushotoranyi maze France yiyemeza kurwana n’ubudage. ubwo intambara y’indi y’isi irota gutyo iza kurangira mu 1945 hanakoreshejwe Attomic Bomb zacuzwe na wa mugabo twavuze tugitangira maza abadage n’inshuti zabo batsindwa gutyo hafatwa indi myanzuro igamije kwirinda ko habaho indi.none ikibazo ni iki"..........NIBA UKO INTAMBARA YARANGIRAG HARAFATWAGA IMYANZURO IKOMEYE YO KWIRINDA INDI NTAMBARA ARIKO BIKARANGIRA YIRENGAGIJWE INTAMBARA IKONGERA IKAROTA, KANDI IBYATERAGA INTAMBARA N’UBU BIKABA BIGIHARI, NK’amakimbirane, allience system, gukora intwaro kirmbuzi kandi noneho uyu munsi ubushobozi bwo gucura intwaro nini zica benshi mu gihe gito ,ikoranabuhanga mu bya gisirikare nibwo byikubye inshuro nyisnhi cyane mu mateka y’intambara aho ariho hose mu isi, NI GUTE UMUNTU YAKWITEGA KO INTAMBARA Y’ISI ITAKONGERA KUBA? Uko bigaragara isaha iyo ariyo yose intambara yaba kandi nubwo itaba , ntihazabura kubaho iya Yehova Harimagedoni kuko bibiriya itwizeza neza ko Yehova azarimbura abarimbura isi Hanyuma akongera agasana isi ku buryo izaturwa n’abantu beza batayirimbura kandi babanye mu mahoro kuko azaba ari urubyaro rwahawe umugisha n’Uwiteka. Mbese nawe uzayibamo? Dore ntanze isi n’ijuru ho abahamya wowe uzahitemo aho uzaba riko ngewe n’umuryango wanjye turi guhatanira kuzuza ibisabwa ngo tuzabe mu isi nshya

2
KFB51 2019-02-09 12:14:18

Korea ya ruguru izashyira umupira hasi kuko nubusanzwe nti yakinisha umupolisi w’isi ariyo USA ( urutugu ntirukura ngo rusumbe ijosi ) cyangwa Korea izikanyize bayikubitizakabwana kaneye mu nzuzi nkuko byagendekeye Kadaf , Sadam, Osma , tutibagiwe na Asaad wa Syria uri aho umwana arira nyina ntiyumve...

3
KFB51 2019-02-09 12:12:45

Korea ya ruguru izashyira umupira hasi kuko nubusanzwe nti yakinisha umupolisi w’isi ariyo USA ( urutugu ntirukura ngo rusumbe ijosi ) cyangwa Korea izikanyize bayikubitizakabwana kaneye mu nzuzi nkuko byagendekeye Kadaf , Sadam, Osma , tutibagiwe na Asaad wa Syria uri aho umwana arira nyina ntiyumve...

4
hitimana 2019-02-09 05:59:08

Nubwo ikibazo cya USA na North Korea cyakemuka,ntibivuga ko isi yaba igize amahoro.Kubera ko hari ibindi bibazo byinshi bishobora guteza intambara ya 3 y’isi nkuko analysts benshi babihamya.Dore ahandi hantu hashobora guteza intambara ya 3 y’isi: Syria,Ukraine,Baltic states,South China Sea na Taiwan u Bushinwa bushaka gufata ku ngufu.Nkuko abo bahanga bavuga,mu intambara ya 3 y’isi noneho ibihugu byakoresha atomic bombs isi igashira.Ariko nk’abakristu,tujye tumenya yuko Imana itakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli zaburi 46:9,Imana izatwika intwaro zo mu isi,ikureho intambara zose.Ndetse ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka Bible yita Armageddon.Uwo munsi ushobora kuba utari kure.

Kwamamaza