IGIHE

Perezida Macron yatangaje ko u Burayi na Amerika bitifuza gukura Putin ku butegetsi

0 7-05-2024 - saa 12:07, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ibihugu bikomeye ku mugabane w’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitifuza gukura Vladimir Putin ku butegetsi bw’u Burusiya.

Ubwo Macron yakiraga mugenzi we uyobora u Bushinwa, Xi Jinping, uri mu ruzinduko ku Mugabane w’u Burayi kuva ku wa 6 Gicurasi 2024, yasobanuye ko icyo ibi bihugu bizakomeza gukora ari uguha Ukraine inkunga yayifasha kwirwanaho mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Uyu Mukuru w’Igihugu wari imbere y’abanyamakuru, yatangaje ko impamvu guha Ukraine inkunga bikwiye gukomeza ari uko intambara yatangijwe n’u Burusiya igira ingaruka kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Ni ngombwa kumenya ingaruka z’aya makimbirane ku mutekano w’u Burayi na gahunda dufite yo gufasha uko bishoboka kose”, yongeraho ko Amerika n’u Burayi “bidafite intego ihuriweho yo guhindura ubutegetsi muri Moscow.”

Macron yasabye Xi kutazaha u Burusiya inkunga bwakwifashisha mu ntambara yo muri Ukraine, ashimira u Bushinwa kuba bwarafashe icyemezo cyo kutagurisha u Burusiya intwaro muri ibi bihe.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen wari muri iki kiganiro, yasabye Perezida Xi ko u Bushinwa bwakwifashisha umubano bufitanye n’u Burusiya, bukabusaba guhagarika iyi ntambara.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yagiriye uruzinduko mu Bushinwa muri Mata 2024, ubwo yari atashye, abushinja guha u Burusiya intwaro zo kubufasha guhangana na Ukraine.

Perezida Xi yasobanuye ko nta ruhare u Bushinwa bufite muri iyi ntambara, asaba Amerika n’u Burayi kutifashisha intambara yo muri Ukraine bibushinja ibidafite ishingiro. Yagaragaje ko igihugu cye cyifuza kubona haba ibiganiro byahagarika iyi ntambara.

Perezida Macron yakiriye Xi Jinping watangiye uruzinduko rw'akazi i Burayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza