Perezida Duterte yategetse abasirikare kuzajya barasa inyeshyamba z’abagore mu gitsina

6 12-02-2018 - saa 21:45, IGIHE

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yasabye abasirikare mu cyumweru gishize kujya barasa mu gitsina abagore b’inyeshyamba, imvugo yumvikanyemo urwango rukomeye afitiye abagore no kubatesha agaciro mu buryo bukomeye.

Duterte ukunze kurangwa n’imvugo zikakaye yahaye aya mabwiriza igisirikare cy’igihugu cye ‘Armed Forces of the Philippines:AFP) ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abahoze ari inyeshyamba (communist rebels).

Yagize ati “ Mubwire abasirikare ko hari itegeko rishya; ntituzabica, tuzajya turasa mu gitsina.”

Duterte yakomeje avuga ko mu gihe umugore adafite igitsina nta gaciro yaba afite.
Kuva yagera ku butegetsi, Duterte yiyemeje kwica abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse ibihumbi by’Abanya-Philipines bapfuye barashwe.

Uyu mutegetsi akunda kunnyega akanatera ubwoba abagore ariko yakwamaganwa akavuga ko yatebyaga, ibi bikaba ari na byo byagarutsweho n’umuvugizi we, Harry Roque, washinje abagore mu cyumweru gishize kwivovotera imvugo ya perezida, agaragaza ko ibyo yavuze kwari ugutera urwenya gusa.

Duterte, yagiye ku butegetsi mu 2016; guhera icyo gihe yaranzwe n’imvugo zisesereza abagore cyane cyane abanyapolitiki banenga imitegekere ye agamije kubacecekesha.

The Washington Post yatangaje ko imiryango iharanira inyungu z’abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange, yamaganye umugambi wa Duterte wo kurasa abagore mu myanya y’ibanga.

Umuyobozi w’umwe mu miryango wita ku nyungu z’abagore yavuze ko amagambo ya Duterte ‘arimo umwanda’, ashishikariza abantu guhohotera abagore no kwimakaza umuco wo kudahana, abandi bavuga ko ibyo ashishikariza igisirikare ari ibyaha bihanwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu cyumweru gishize kandi Perezida Duterte yategetse ko imodoka zinjijwe mu gihugu zidasoze zijajangwa na Caterpillar.

Perezida Duterte akunze kurangwa no gufata ibyemezo bikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2018-02-14 06:14:48

Ngaho re. Harya nihagire umbwira uyu na Trump uwahabwa umudari uremeyereye mubusazi ninde? Abantu nkaba baba abayobozi bije bite? Niba rero bashyirwaho nabaturage koko reka bajye banwa ikikoma bakijute nibo baba bakishigishiye. Nuko Ibisazi harubwo birarira...Nakaga

2
lg 2018-02-14 01:51:33

Umusazi ayobora igihugu gute!!!! umusazi aba umu vuga butumwa gute! !!abo barwayi bo mumutwe ntibazi uko twubaha abagore ko abakuze, ali ababyeyi bacu abato, ali bashiki bacu na bana bacu kubavuga uko babonye nu muvumo bikururira utuma bapfa nabi kandi bataramye imana izabadukize

3
dany 2018-02-13 14:46:02

nyamara isi yajwemo nimwabimenya, uyu mutype ni umucuyi byahatari, uziko ubugome afite buruta ubw’imbwa yasaze

4
xxxx 2018-02-13 13:55:35

Ibaze? Ngo gusara ni ugushirika ubute erega !!! Ni ukubona abantu bagenda mu mutwe byarivanze. Erega abagore ntiborohewe muri iyi minsi, ngaho kwa Nicolas mu gipasiteri, ngaho kwa Duterte mu giperezida. Ni ukubyitondera nyamara. .

5
DEM 2018-02-12 23:03:48

Uyu mujama ariko ubanza arwaye mu mutwe si gusa . Nguwo arasa abaturage, asenyagura imodoka, atuka Obama ngo ni umwana w’indaya nibindi n’ibindi. Bazamucunguze kabisa ashobora kuba arwaye mu kicwani

6
rwagitare 2018-02-12 14:45:13

Ni uwo kwamaganywa yo gakizwa

Kwamamaza